Rotary International yizeje Perezida Kagame kuzamura urwego rw’ubuzima

Umuyobozi Mukuru wa Rotary International, Ravi Ravindran, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, anatangaza ko ashimishijwe cyane n’intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’igihe gito rubayemo Jenoside.

Bahuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Werurwe 2016, nyuma y’iminsi itatu uyu muyobozi wa Rotary International ku rwego rw’isi yari amaze mu Rwanda.

Ravi Ravindran nyuma y'ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame
Ravi Ravindran nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame

Ravindran yagize ati ”Nakozwe ku mutima cyane kandi nezezwa no kubona aho iterambere ry’u Rwanda rigeze, kandi nta gihe kinini gishize ruvuye mu mwijima wa Jenoside”.

Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotary International, Rajendra K. Saboo wari kumwe na Ravi Ravindran, yavuze ko ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame byibanze cyane ku bikorwa by’ubuvuzi birimo gutangirwa mu Bitaro bya CHUK n’ibya Gisirikare i Kanombe ku nkunga ya Rotary International.

Yagize ati ”By’umwihariko twaganiriye ku buryo hazamurwa urwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko ubuzima ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu”

Yanavuze kandi ko intambwe yatewe nyuma y’imyaka ine Rotary International imaze itera inkunga u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ ubuzima ishimishije.

Ati "Ni muri urwo rwego, muri uyu mwaka bazanye abaganga b’impuguke ndetse n’ibikoresho bihagije kugira ngo bunganire abo mu Rwanda, habagwe abafite ibibazo by’amagufa, inkovu zanze gukira n’izindi ndwara, cyane cyane izo abantu bakomora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Ibi bikorwa byatangiye ku wa 26 Gashyantare 2016 bikazageza ku wa 6 Werurwe 2016.

Ifoto y'urwibutso n'umuyobozi mukuru wa Rotary International
Ifoto y’urwibutso n’umuyobozi mukuru wa Rotary International

Yavuze kandi ko muri ubwo bufatanye mu buvuzi, hari abana bagera kuri 20 bazajyanwa mu Buhinde kubagwa, kandi hari n’amahugurwa y’amezi atatu ibitaro byo muri icyo gihugu, bizaha abaganga bagera ku icumi bazaturuka mu Rwanda.

Rajendra K. Saboo yanavuze ko bizera neza ko ubu bufatanye buzarushaho kwaguka kandi ko buzanoroha kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka