Rongi: Barifuza ko ivuriro biyubakiye ryahinduka ikigo nderabuzima

Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko ivuriro bamaze kwiyuzuriza ryahinduka ikigo nderabuzima kugira ngo serivisi ritanga zirusheho kwiyongera.

Mu izina ry’abaturage, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara mu Murenge wa Rongi, asaba Akarere ka Muhanga gukora ibishoboka ivuriro rigashyirwa ku rwego rw’ikigo nderabuzima kuko hari serivisi abaturage bakeneye badashobora kubona, harimo kwita ku babyeyi bagiye kubyara, gupima ibizamini no gutanga ubuvuzi bwihutirwa.

Abaturage ba Rongi barifuza ko iri vuriro biyubakiye ku bufatanye na Leta ryahinduka ikigo nderabuzima.
Abaturage ba Rongi barifuza ko iri vuriro biyubakiye ku bufatanye na Leta ryahinduka ikigo nderabuzima.

Iri vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga asaga miliyoni 43frw, aho uruhare rw’abaturage rungana na miliyoni 16frw, yabazwe ku bikorwa by’amaboko birimo kuvoma amazi yo gukoresha, kubumba amatafari, no gutunda amabuye yo kubakisha.

Abaturage bavuga ko bishimira ivuriro bujuje ariko hagikenewe ibyo kongeramo kugira ngo barusheho guhabwa serivisi zinoze.

Bimwe mu bikoresho bigikenewe kugira ngo iryo ivuriro ritange serivisi zinoze, ngo harimo ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, abakozi bunganira abasanzwe bakorera ku ivuriro kuko ryagutse na serivisi yita ku babyeyi bagiye kubyara.

Ivuriro rya ruhango ryatashywe ku mugaragaro rizafasha abaturage basaga ibihumbi 70 bo mu Murenge wa Rongi n'indi iwukikije.
Ivuriro rya ruhango ryatashywe ku mugaragaro rizafasha abaturage basaga ibihumbi 70 bo mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije.

Ibitaro bya Kabgayi kandi na byo byifuza ko ubuyobozi bwakomeza kwita kuri iri vuriro rikongererwa ubushobozi kuko byaruhura abaturage barigana igihe ryaba rihinduwe ikigo nderabuzima.

Umukozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Mwiseneza Pierre, avuga ko bishoboka ko hakusanyijwe umusanzu iri vuriro ryahinduka ikigo nderabuzima, agira ati, “Rwose Leta ikomeze idufashe n’abafatanyabikorwa n’abikorera kandi byashoboka ko ivuriro ryacu ryahinduka ikigo nderabuzima”.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko ibyifuzo by’abaturage n’abashinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga bigiye kwigwaho ivuriro rya Ruhango rikaba ryahinduka ikigo nderabuzima, cyakora ngo ntabwo byahita bishoboka kuko mu ngengo nshya imari bitateganyijwemo.

Bimwe mu bikoreshe byifashishwa bikenera ingufu z'amashanyarazi ariko ntaragezwa kuri iryo vuriro.
Bimwe mu bikoreshe byifashishwa bikenera ingufu z’amashanyarazi ariko ntaragezwa kuri iryo vuriro.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere avuga ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari bizateganywa, kimwe n’uburyo bwo kugeza ingufu z’imirasire y’izuba ku ivuriro kugirango babashe gukoresha imashini no kubona urumuri mu gihe umuriro wa REG utarahagera.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri vuriro rirasobanutse rikwiye kuba ikigonderabuzima kabisa

JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka