Rongi: Abatuye Muyebe ya kabiringo baracyagowe no gutura ku Mudugudu

Abaturage bimuwe mu bice by’amanegeka mu mirenge ikikije uwa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba amasambu yabo ari kure kandi ari yo bakesha kubaho bikomeje gutuma ubuzima bwabo bugenda nabi.

Abatuye muri Muyebe II bavuga ko gutura kure y’ibiraro bororeyemo inka bahawe muri gahunda ya gira inka, bituma batabasha kuzitaho, ndetse no kubona ifumbire bikaba ikibazo.

Abaturage ba Muyebe I bo bubakiwe amazu bahabwa n'uburyo bwo gufata amazi y'imvura bakayakoresha mu bikorwa byabo bitandukanye.
Abaturage ba Muyebe I bo bubakiwe amazu bahabwa n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura bakayakoresha mu bikorwa byabo bitandukanye.

Bamwe mu bahatuye bavuga ko ibikorwa begerejwe birimo kubakirwa amazu, guhabwa inka no kubakirwa amashuri hafi byari bihagije ngo biteze imbere ariko ikibazo basigaranye ngo ni ibiraro bororeramo bikiri kure no guhinga kure dore ko ngo barya bavuye nko mu km15, bakaba bifuza kwegerezwa ibiraro n’ibigega by’amazi.

Nizeyimana Frederic avuga ko akora akazi ko kubaka amazu muri Muyebe ku Mudugudu, agahembwa ibihumbi bitatu, ariko ngo kuba akijya gukura ubwatsi bw’amatungo kure, no kuba ikiraro kitamwegereye bikibangamiye ibyiza byo gutura ku midugudu.

Nizeyimana agira ati “Niba narahingaga amasaha atanu ubu mpinga atatu kuko andi ni ay’urugendo, kugira ngo nge no kwita ku nka, nagera hano na bwo nkajya kugaburira inka kure ya hano ni nko ku km1, ibaze kuzagezayo ifumbire, turifuza ko twakwegerzwa ibiraro tukegera inka zacu”.

Muyebe II na yo ngo izubakirwa ibiraro kandi bahabwe n'ibigega by'amazi.
Muyebe II na yo ngo izubakirwa ibiraro kandi bahabwe n’ibigega by’amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ubu hari umushinga wa FONERWA ugiye kubakira abatuye mu Mudugudu wa Muyebe ibiraro, ibigega, ndetse bakongerwa izi nka zigera ku 100 kugira ngo babashe guteza imbere abatuye Muyebe II.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi ku murongo wa terefone yatangarije Kigali Today ko umwaka utaha abatuye muyebe ya kabiri bazitabwaho nk’abo muri Muyebe ya kabiri kuko nabo baiye kubakirwa ibigega bya Biogaz, ibifata amazi, ndetse bakongerrwa ubushobozi kandi bakegerezwa ivuriro.

Umudugudu wa Muyebe ya mbere utuwe n’imiryango 105 yimuwe mu ishyamba rya Gishwati n’iyavanywe mu manegeka mu Murenge wa Rongi, naho Muyebe ya Kabiri ikaba ituwe n’imiryango 64 yavuye mu manegeka mu Murenge wa Nyabinoni.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka