Rilima: Bibye imbwa bayigaburira abaturage bababwira ko ari ihene

Abagabo batanu bari mu maboko ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira kwiba imbwa y’umuturanyi wabo maze bakayotsamo za mushikake (brochettes) bakaziha abaturage bababwira ko ari inyama z’ihene.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, atangaza ko abo bagabo baguwe gitumo n’abakoraga irondo mu mudugudu wa Nyamizi mu kagari ka Nyabagendwa mu Murenge wa Rilima aho abakoraga irondo babonye umurizo ndetse n’uruhu by’imbwa nyuma bakamenya ko inyama bokeje ari iza nyarubwana maze bahita babimenyesha polisi.

Uwitwa Ndagijimana Alexis avuga ko ariwe wagize igitekerezo cy’uko bashobora kwiba imbwa hanyuma bakazigurisha abaturage kugirango babone amafaranga. Yagize ati “ tumaze kucyuzuza twagiye kwiba iy’umugabo witwa Gatera Bosco tuyikura iwe mu rugo aho yari iri kumwe n’amatungo”.

Nyabyenda (mucoma) afite agahanga k'imbwa bishe.
Nyabyenda (mucoma) afite agahanga k’imbwa bishe.

Gatera wibwe imbwa avuga ko atari ubwa mbere aba bagabo bamwiba kuko ku bunani bamwibye ihene ye bakayirya.

Supt. Theos Badege avuga ko polisi ikurikiranye aba bagabo icyaha cy’ubujura buciye icyuho bwo kwiba itungo, kikaba gihanwa n’ingingo ya 400 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Icyo cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kuzamura ariko kuko bemera icyaha urukiko rushobora kukigabanya.

Batawe muri yombi bamaze kuryaho nke
Batawe muri yombi bamaze kuryaho nke

Muganga w’amatungo mu karere ka Bugesera, Kayitankore Leonidas, avuga ko niba imbwa bariye idakingiye bashobora kurwara indwara y’ibisazi ndetse n’ababegereye bose.

Ati “ubusanzwe no kurya inyama z’irindi tungo zidakingiye ni bibi none ubwo hajemo no kurya imbwa bigiye kuba ikibazo”.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

yewe isi igeze habi aho abantu basigaye bagaburira bagenzi babo imbwa nibyo gusengerwa kugirango abo badayimoni babateye babavemo

gerard yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Burya rero inda yarobanuye ikenya nyirayo. Icy’ingenzi n’uko umuntu aba atabimenye naho nta kijya mu nda gihumanya. Murakoze.

Ismaël NKUNDIMPAYE yanditse ku itariki ya: 24-01-2012  →  Musubize

abo bagabo iyo resto yari iyabo? cg nuwo bakoreraga, mba ndoga nkomokomo sinarya muri resto y’abo barezi

kakana yanditse ku itariki ya: 18-01-2012  →  Musubize

MWA BAROZI MWE!

juan yanditse ku itariki ya: 18-01-2012  →  Musubize

Ngewe dumiwe ntago ibyobintu bimenyerewe mu Rwanda
Abaganga ba Matungo babihagurukire ahabazwe amatungo hose bajye bahagera bayapime kandi bamenye nayariyo kugirango barengere Abanyarwanda kuko nicyo bahemberwa. Murakoze.

yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Burya ariko iyo imbwa ikingiwe, ntacyo itwara kuko nje vuba aha muri coréé du nord mperutse kuyirya ntabizi kandi mbandoga Rugotomera, yariryoshye peee!

Ahubwo wenda wavuga uti icyaha bakoze nuko bayibye umuturanyi wabo!!!!.....

Divine yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

nyama ni nyama

subika yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

ndabona umuco waracitse obo bantu bari bakwiye kubashyira mungando bakamenya icyo gukora, naho ubundi bazajya bafata n’abana babo bakabarya nk’uko ingurube irya ibibwana byayo.

twigaye yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Na NYAKABWANA se kandi amaze guhinduka ikiribwa?
Umuco waratakaye mba ndoga Rwabutogo! Nyakabwana n’ububwana bwayo? Ukayirya warangiza ugasoma umuntu? Ubu jye mpise ndeka Brochette na Sambusa ngo habamo utunyama tw’ibikeri

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka