Rick Warren ngo afite inzozi zo kuzabona abayobozi bo muri Afurika baza kwigira ku Rwanda imiyoborere myiza

Umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Amerika Rick Warren yavuze ko afite inzozi zo kuzabona abayobozi bose bo mu bihugu bya Afurika baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza kuko abona u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bintu binyuranye cyane cyane mu miyoborere myiza ndetse n’amatorero.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2014, gitangiza icyumweru cyahariwe gushima Imana cyiswe “Rwanda Shima Imana” Rick Warren yavuze ko ashima cyane ibyo u Rwanda rumaze kugeraho kandi anavuga ko azishimira cyane kuzabona abayobozi banyuranye bo muri Afurika baza kwigira ku Rwanda.

Yagize ati: “…nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwateye imbere mu buryo bushimishije cyane kandi mu mpande zose haba mu buzima, mu burezi, mu buyobozi, mu kurwanya ruswa n’ibindi. Nashimishijwe kandi ko mu Rwanda ari nta muntu n’umwe wigeze anyaka ruswa.”

Rick Warren (Umuzungu) mu nama n'abanyamakuru.
Rick Warren (Umuzungu) mu nama n’abanyamakuru.

Yakomeje agira ati: “Umwaka utaha mu cyumweru nk’iki cya Rwanda Shima Imana nzahuriza hamwe abayobozi banyuranye bo mu bihugu 55 bya Afurika, ni inama izaba itangijwe ku nshuro ya mbere. Nahisemo u Rwanda kugira ngo baze barwigireho barebe intambwe ishimishije cyane u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside. Iterambere ryabaye mu mpande zose haba mu rwego rw’igihugu ndetse no mu rwego rw’amatorero.”

Yaboneyeho gusaba abanyamakuru kwitabira kujya ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, facebook, LinkedIn, Instagram, Google+ n’izindi mu rwego rwo kugira ngo bajye babasha gukumira no kubeshyuza ibinyoma bihoraho bivugwa cyangwa se bishobora kuba byavugwa ku Rwanda.

Mu myaka icumi Rwanda Shima Imana imaze, uyu mwaka ni inshuro ya gatatu hizihizwa icyumweru cyahariwe gushima Imana.

Muri uyu mwaka, Icyumweru cyahariwe gushima Imana aricyo Rwanda Shima Imana cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 11.8.2014 kikaba kizasozwa ku cyumweru tariki 17.8.2014 mu gitaramo cyo gushima Imana kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Abavugabutumwa babana na Pasiteri Rick Warren mu muryango Peace Plan utegura igiterane "Rwanda Shima Imana" mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abavugabutumwa babana na Pasiteri Rick Warren mu muryango Peace Plan utegura igiterane "Rwanda Shima Imana" mu kiganiro n’abanyamakuru.

Zimwe muri gahunda ziteganyijwe, uyu munsi nijoro haraza abantu (delegation) bavuye mu Bushinwa, mu Burusiya no mu Buhinde.

Biteganyijwe ko aba bantu ejo mugitondo bazajya ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi kugira ngo babashe kwiga amateka y’igihugu, barebe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bafashe ndetse n’aho byagejeje u Rwanda.

Ku munsi w’ejo kandi, bazabasha kuganira n’abakozi b’Imana nabo ubwabo babaha ubuhamya bw’aho bamaze kuva basubiza amaso inyuma bareba iyo myaka makumyabiri kugeza uyu munsi.

Ku wa gatatu no kuwa kane hazaba hari inyigisho z’abapasiteri banyuranye bavuye mu bihugu 30 bya Afurika habe n’amahugurwa ku ba pasiteri bo mu Rwanda kuri gahunda z’umuryango PEACE Plan.

Ku wa gatanu hari igiterane cy’urubyiruko muri Stade ya ETO Kicukiro naho ku cyumweru akaba ari igitaramo cya Rwanda Shima Imana kuri Stade Amahoro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 1 )

amahanga yose azahururira u Rwanda aze kurebe ibyiza rugezeho maze tuzashima iziana ryawe Mana

umurangwa yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka