Referandumu ntitunguranye ku Banyarwanda - Senateri Rugema

Senateri Rugema Mike yatangaje ko Referandumu izatorwa kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza 2015, idatunguranye ku Banyarwanda.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza 2015, nyuma y’igikorwa cyo gusobanurira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, uko gahunda y’ivugururwa ry’itegeko nshinga zagenze, bamwe bagatangaza ko abaturage baba barahawe umwanya muto muri iri vugururwa.

Senateri Rugema Mike waruyoboye iki kiganiro.
Senateri Rugema Mike waruyoboye iki kiganiro.

Yagize ati “Iyi gahunda ya referandumu twatangiye kuyimenyesha abaturage mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, mu gihe twajyaga kuganira nabo ku cyifuzo bari batugejejeho cyo guhindura itegeko nshinga, kugira ngo Perezida Kagame abe yabona amahirwe yo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.”

Yakomeje atangaza ko ku cyifuzo cyo guhindura itegeko nshinga abaturage bari basabye, basobanuriwe ko cyagombaga gushyirwa mu bikorwa na referandumu izatorwa kuwa Gatanu, ari nayo mpamvu ahamya ko abaturage batatunguwe na referandumu ahubwo bari bayizi kandi biteguye kuyitora kugirango ibyifuzo byabo bishyirwe mu bikorwa.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bitabiriye iyi nama.
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bari bitabiriye iyi nama.

Senateri Rugema yongeyeho ko iki gikorwa cyo gusobanurira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ibijyanye n’ivugururwa ry’itegeko nshinga, bagikoze kugirango bamenyeshe inshuti z’u Rwanda gahunda u Rwanda rurimo, banabasobanurire uburyo cyagenze n’aho kigeze ubu, nk’inshuti z’u Rwanda.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, babajije ibibazo bijyanye cyane cyane n’ingingo ya 101, itarahaga amahirwe perezida Kagame kwiyamamariza indi manda uburyo yavuguruwe, banibaza niba yaravuguruwe kubera perezida Kagame gusa.

Senateri Rugema yabasubije ko ubusanzwe ingingo ya 101, y’itegeko nshinga yahaga Perezida wa Repubulika manda y’imyaka irindwi, ishobora kuvugururwa inshuro imwe gusa, iyo myaka irindwi ikaba yaragabanyijwe ikagirwa itanu.

Yanongeyeho ariko ko, mu ngingo ya 167 y’itegekonshinga ryavuguruwe hashingiwe ku busabe bw’abaturage, hashyizwemo ko perezida uriho n’abandi babyifuza baziyamamariza manda y’inzibacyuho y’imyaka 7, izakurikirwa n’imyaka itanu nk’uko ingingo ya 101 yavuguruwe ibiteganya.

Abahagarariye inteko ishinga amategeko imitwe yombi bari baje gusobanura iby'iutegeko nshinga.
Abahagarariye inteko ishinga amategeko imitwe yombi bari baje gusobanura iby’iutegeko nshinga.

Iyo manda y’inzibacyuho y’imyaka irindwi, Senateri rugema yatangaje ko igamije kurangiza gahunda z’iterambere zari zaratangijwe, zikabasha gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka