Referandumu: Akarere ka Kayonza kayoboye utundi 19 mu gutora YEGO
Imibare y’agateganyo imaze kuboneka mu turere tw’u Rwanda itangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iragaragaza ko Akarere ka Kayonza kaza ku isonga mu turere tumaze gutangazwa, aho abatoye YEGO basaga 99%.

Muri rusange, dore uko ijanisha ry’abatoye YEGO rihagaze mu turere 19 twamaze kumenyekanamo amajwi:
1. Kayonza: 99.23%,
2.Musanze: 98.94%,
3. Kamonyi: 98.89%,
4. Ngoma: 98.87%,
5. Karongi: 98.62%,
6. Ruhango: 98.60%,
7. Gicumbi: 98.54%,
8. Rusizi: 98.49%,
9. Nyagatare: 98.45%,
10. Nyabihu: 98.39%,
11. Gatsibo: 98.31%,
12. Ngororero: 98.20%,
13. Burera: 98.20%,
14. Huye: 98.18%,
15. Nyanza: 98.13%,
16. Gasabo: 97.97%,
17. Nyamagabe: 97.86%,
18. Muhanga: 97.65%,
19. Kicukiro: 95.89%.
Turakomeza kubagezaho ibiva mu tundi turere
Depite Christine Muhongayire na Shekh Abdul Karim Harelimana barimo gutanga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, baravuga ko ibi biteye ibyishimo ndetse binagaragaza ko Abanyarwanda bazi guhitamo. Yagize ati "Ibi byatangiye gutanga icyizere ko ari byiza."
Mu kKrere ka Kicukiro, ahasanzwe habera imurikagurisha, ndetse no kuri Stade Amahoro nto, abantu baraye mu nkera y’ibyishimo mu gihe bagiyegereje ibiva mu matora.
Dukomeje kubibakurikiranira...
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
erega byari gushimisha iyo nibura bajya bagira nka 52/100 nahi 99/100 bigaragaza rwose ikioma.
KAYONZA OYEEEE CONGS !
Icyambere Ndashima Abene Gihugu Ubwitange Bakunda ’Urwababyaye Na Kigalitoday Uburyo Mukora Akazi Nishimye Cyane Twitorere Umubyeyi Wacu(twavuye Kure Reka Twubake Urwo Twaharaniye Pe Asanti God Blss "u")
Tuzamutora 100/100