Rambura: bashimiye RDF bagabira uwamugariye ku rugamba
Abaturage bo mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bahisemo gushimira ingabo za RDF uburyo zababohoye bagabira inka umwe mu bamugariye ku rugamba, mu gihe bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 zibohoye igihugu.
Umuyobozi w’umurenge wa Rambura Gasana Thomas niwe washyikirije Ndabarinze Xaver inka ya kijyambere, amubwira ko bashimira cyane ubutwari ingabo zahoze ari iza APR ubu zabaye iza RDF zagize mu kubohora abanyarwanda.

Yamubwiye ko ubuzima bwe kimwe na bagenzi be bamennye amaraso, Abanyarwanda babazirikana kandi bazahora babibashimira.
Yagize ati “Baramurashe ariko aracyariho. Ubwo rero kubera ibyiza yakoreye hariya ku rugamba, umurenge wa Rambura twifuje kuba twamugabira iriya nka, ikazamufasha mu buzima bwe n’umuryango.”
Ndabarinze washyikirijwe inka ashimirwa ubutwari yagize, bikanamuviramo kumugarira ku rugamba. Avuga ko bamurasiye ku rugamba ahahoze ari muri Komini Ramba i Gaseke ubu habaye muri Ngororero.

Amwenyura yagize ati “Nashimye cyane kuba bakibuka uwamugariye ku rugamba bakamufasha, izanyunganira mu buzima bwanjye kandi igihe yabyaye abana banjye bakanywa bazahora bazirikana ko icyo naharaniye igihugu n’abagiye bakizirikana nabo bakurane ubutwari bw kwitangira igihugu.”
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo urubyiruko urwiga mu mashuri yisumbuye rwakoze muri centre ya Gasiza rwerekeza ku kigo cya St Raphael, urugendo rushimira ingabo z’u Rwanda ubutwari zagize kandi bari bakiri bato.
Urubyiruko rukaba rwasubiragamo ko ruzatera ikirenge mu cya bakuru babo bitangiye igihugu bamwe bakamena amaraso yabo ariko abandi bagakomeza kugeza babohoye u Rwanda.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|