Raia Mtomboki yica rubozo Abanyarwanda baba Kongo ishaka kubirukana

Umutwe w’inyeshyamba wo muri Kongo uvuga ko uharanira kubohoza ubutaka bwabo witwa Raia Mtomboko utera ibice birimo impunzi z’abanyrwanda akenshi biba bigenzurwa n’inyeshyamba za FDLR abo ufashe ukabica rubozo; nk’uko bitangazwa na bamwe mu Banyarwanda batahuka.

Umutwe wa Raia Mtomboki wica rubozo Abanyarwanda baba mu duce tw’intara ya Kivu y’amajyepfo ukabakata ibice by’umubiri ukabimanika.

“Abagize umutwe wa raia Mtomboki iyo bagufashe uri Umunyarwanda baguca umutwe bakawushinga ku biti bisongoye. Ibi babikora bavuga ko Abanyarwanda bigabije iwabo Shabunda ko bagomba kuhisubiza”; nk’uko umwe mu Banyarwanda batahutse witwa Mugabushaka Modeste abisobanura.

Umugabo witwa Hitimana wahoze ari mu ngabo za FDLR watahutse tariki 16/03/2012 avuga ko iyo abagize umutwe wa Raia Mtomboki bafashe Umunyarwanda w’umugabo baguca ubugabo bakabutwara ngo hari imiti babukuramo.

Nk’umuhamya w’ibikorwa bya Raia Mtomboki ubwo bari bahanganye ku rugamba, Hitimana avuga ko abagize uyu mutwe iyo bafashe umwana bamubaga umutwe bakamukuramo ubwonko. Hitimana anahamya ko abagize Raia Mtomboki hari umugore w’umunyarwanda yari azi birutseho atwite baramurasa aragwa bamukuramo abana babiri yari atwite.

Raia Mtomboki ni umutwe wavutse ugizwe n’abahoze mu gisirikare cya Kongo Kinshasa bagasezererwa ndetse na bamwe mu bagabo basanzwe batunzwe no guhiga. Uyu mutwe ugitangira waje utera ahantu habaga abaturage ba Kongo bavanze n’impunzi z’abanyarwanda maze Abanyekongo bahungira mu gice kiyoborwa n’ingabo za Kongo Abanyarwanda bo ntibahunga kuko bari barinzwe na FDLR.

Nyuma, Rai Mtomboki yaje kwegera abahunze bariyunga bafata umwanzuro ko umwanzi ari Umunyarwanda uri mu butaka bwabo; kandi ko kumuvanamo ari ukumwica byanze bikunze; nk’uko bisobanurwa na Hitimana.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka