Radiyo ya Kigali Today Ltd iraba yumvikana kuri 96.7 FM bitarenze uku kwezi
Radiyo y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd isanzwe yumvikanira kuri internet (www.ktradio.rw) mu minsi ya vuba iraba yumvikana kuri FM mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali ndetse n’inkengero zawo.
KT Radio ifite umwihariko ugereranije n’andi maradiyo asanzwe akorera mu Rwanda kuko iha umwanya munini amakuru kandi akibanda ku bibera mu Rwanda; aho ifite abanyamakuru muri buri karere.

Ibikorwa byo kubaka studio nshya ya KT Radio birimo gukorwa n’inzobere mu kubaka amastudio ya radio na television yaturutse mu gihugu cya Luxembourg mu kigo Broadcasting Center Europe (BCE).
Ibikorwa byo kubaka studio nshya ya KT Radio no gushyira mu myanya (installation) ibikoresho bisakaza amajwi byatangiye tariki 07/02/2014 bizatwara iminsi 10 hanyuma radio itangire kumvikana kuri FM mu buryo bw’igerageza.

Usibye kubaka studio, Vincent Demarque ukorera ikigo BCE cyo muri Luxembourg azanahugura abanyamakuru n’abatekinisiye ba KT Radio mu ikoreshwa ry’ibikoresho bitandukanye biri muri iyi studio.
Vincent Demarque urimo kubaka iyi studio afatanije n’inzobere za hano mu Rwanda yagize uruhare mu iyubakwa ry’amastudio atandukanye hirya no hino ku isi harimo studios za Radio 10 na Salus hano mu Rwanda, radio zo mu Burundi, Cameroun ndetse no muri Uganda.


Ikigo Broadcasting Center Europe (BCE) ni kimwe mu bigize ikigo cy’itangazamakuru gikomeye ku mugabane w’iburayi cyitwa RTL kikaba gifite amachaines ya television agera kuri 50 ndetse na radio zigera kuri 40.
Christopher Kivunge
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi Radio ni hatari pe kuko izaba ikorana n’abanyamakuru bayo bari hirya no hino mu turere tw’u Rwanda.
Mwatinze kuza ubu se hari abandi bazabarya oya ndizera neza ko muzaba muri aba mbere uko bizagenda kose!!!!!!!!!!!!! Big up guys ndabemara cyane.
Oh!!!Big up!!Mukomereze aho.