Radio Inteko yeguriwe ORINFOR ku mugaragaro
Radio Inteko yari isanzwe ari iy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR). Ibijyanye n’icungamutungo byose bikazajya bigenwa n’iki kigo cya Leta cyari gisanzwe gifite andi maradiyo yakoreraga mu turere.
Ayo makuru yari amaze igihe ahwihwiswa abaye impamo kuri uyu wa Mbere tariki 04/02/2013, ubwo Ubuyobozi bw’Inteko bwashyikirizaga iyi Radio imaze igihe gito itangiye ubuyobozi bwa ORINFOR, mu muhango wabereye mu Ngoro Sena y’u Rwanda ikoreramo.
Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru byigenga mu Rwanda, bari bagejeje icyo kibazo kuri Perezida Paul Kagame, ubwo yaganiraga nabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere, bibaza impamvu Leta ikomeje kongera amaradiyo yayo kandi igakangurira abantu gushora imari mu itangazamakuru.
Umukuru w’igihugu nawe wagaragaje ko yatunguwe n’ayo makuru, avuga ko atari azi ko hari amaradiyo y’ibigo bya Leta akomeje kuvuka, yasabye ko icyo kibazo cyakwigwa ku buryo bwihuse, ntihagire ikigo cya Leta cyongera gushinga Radio yacyo.
Ibyo nibyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yahereyeho avuga ko uku kwimurwa kwa Radio Inteko muri ORINFOR biri muri gahunda yo gufasha ibigo bya Leta guhuriza imbaraga hamwe no guha urubuga abikorera.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yafashe gahunda y’uko inzego za Leta zahuriza hamwe kugira ngo twubake itangazamakuru rinoze, ry’umwuga rikora ku buryo rinogeye abantu bose. Akaba ari muri urwo rwego habayeho uburyo bwo kugira ngo na Radio y’Inteko ikorere muri ORINFOR ariko bidahinduye imikorere yayo.
Ntibihinduye intego yayo yo gutangaza amakuru, izayatangaza ariko iri mu micungire ya ORINFOR”.
Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda yizera ko imikoranire isanzwe iriho hagati y’ibigo bya Leta n’itangamakuru ryigenga izakomeza kubaho, nk’uko yari isanzwe iriho.
Ubuyobozi bw’Inteko bwo bwishimiye cyane icyo gikorwa, kuko n’ubusanzwe ngo bajya gushing iyo Radio babikoze kuko ORINFOR yabahendaga cyane iyo bifuzaga guhitishaho ibiganiro byabo.
Ibyo bikiyongeraho ko bagiye kugira abazajya babumva benshi kuko ubusanzwe Radio Inteko yari isanzwe itaramenyerwa cyane hose, aho yari ifite abayikurikira batarenze 50% byAbanyarwanda, mu gihe ORINFOR yo igeza kuri 90%, nk’uko Sostene Kitatire, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Sena yabitangaje.
Ku ruhande rwa ORINFOR, Willy Rukundo, yatangaje ko yizera ko imikorere y’ikigo ayoboye itazahinduka, kuko Radio Inteko izakomeza gukora ibyo yakoraga, ahubwo ikajya itanga za raporo ku buyobozi bwa ORINFOR.
Ati: “Biroroshye cyane kuko n’ubundi iyo wumvise inyito y’iyo Radio ni “Radio Rwanda Inteko”, bisobanuye y’uko ni ishami rya Radio Rwanda ariko rikorera mu Nteko. Abanyamakuru b’iyi Radio bazajya bakorana n’ubuyobozi bwa Radio Rwanda umunsi ku w’undi, bakorane n’Umuyobozi w’amakuru wa Radio Rwanda umunsi ku wundi. Nta kintu gishya kijemo”.
Ku ikubitiro hasinywe amasezerano y’amezi atandatu, azarangira mu kwa 06/2013, aho Radio Inteko izakomeza gukoresha ingengo y’imari yari ifite, nyuma ikabona kwegurirwa ORINFOR. Icyo gihe niho n’abayikoreraga bazatangira guhembwa kimwe n’aba ORINFOR.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|