RURA yatangije ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye mu kurengera umuguzi

Ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi basuye ibigo by’amashuri bya Groupe Scolaire Nyagatare, Groupe Scolaire Matimba, Groupe Scolaire Rwimiyaga na Groupe Scolaire Cyabayaga biherereye mu karere ka Nyagatare.

Ni mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwigisha abanyeshuri n’abarezi bo mu mashuri yisumbuye uburenganzira n’inshingano z’umuguzi muri serivisi zigenzurwa na RURA.

Mukasekuru Eugenie, umukozi ushinzwe kurengera abaguzi muri RURA, yasobanuriye aba banyeshuri ko umuguzi arengerwa kubera ari inkingi yiterambere mu bukungu bw’igihugu.

Ati: “impamvu turengera umuguzi ni ukuberako agaragara nk’umuntu ufite intege nkeya imbere y’umuha serivise, kuburyo ashobora no kubyuririraho akamurenganya, arengerwa kandi kubereko ari inkingi ikomeye mu bukungu bw’igihugu. Turamutse tudakenera serivise zabo, na bo ntago babaho.”

Yakomeje avuga ko abaguzi bafite uruhare rukomeye mu gutera imbere kw’abafite serivise zikenerwa n’abaturage. Ibyo akaba aribyo bituma igihugu giharanira ko umuguzi agomba kurengerwa.

Yavuze kandi ko uretse kurengera abaguzi, RURA yita no kuri abo batanga serivise kugirango imenye niba afite uburyo bwiza bumufasha gukoreramo bizinesi ye mu buryo burambye.

Ati: “Nk’ubu mubyutse ejo mugitondo mushaka bisi mugasanga kompanyi yabatwaraga, cyangwa indi kompanyi yaduhaga izindi serivise yafunze, si twe abaguzi twaba tubihombeyemo? Ibyo rero RURA irabicunga kugirango irebe niba izo serivise zikorwa kuburyo zihoraho.”

Madamu Eugenie, yavuze ko n’abaguzi nabo bafite inshingano zo kuba inyangamugayo muri serivise duhabwa. Aho yatanze urugero ku mugenzi ushobora kuburira ibintu mu modoka itwara abagenzi, yasabwa gutanga urutonde rw’ibyabuze ngo yishyurwe agashaka guhabwa umurengera kandi ibyabuze bitarenze n’ibihumbi ijana.

Lea Nishimwe Mihana, na we ushinzwe kurengera abaguzi yasobanuriye abo banyeshuri ko abaguzi bafite uburenganzira butandukanye burimo no guhabwa amakuru kuri serivise bakenera.

Ati: “Umufatabuguzi cyangwa umuguzi afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru, afite uburenganzira bwo kwigishwa nk’ibi twaje gukora, afite uburenganzira bwo gutoranya muri byinshi bihari ugahitamo icyo ushaka, afite kandi uburenganzira bwo gusanirwa ibyangiritse iyo biramutse bibayeho.”

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko hari ibyo batari bafiteho amakuru, birimo n’inshingano za RURA, bityo ko ibiganiro bahawe bigiye kubafasha kuzamura imyumvire ku burenganzira bw’abaguzi.

Gilbert Manizirebera wiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, yagize ati: “Njyewe namenye imvo n’imvano n’imamvu RURA ihari, kugirango igenzure serivise zimwe na zimwe zihabwa abaturage niba zigenda neza, kandi ikingenzi twari turi kureba cyane n’uko irengera abaguzi.”

Kuva ku wa mbere tariki 08 Gicurasi 2023, abakozi bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), batangiye ubukangurambaga buzagera hose mu gihugu aho baganiriza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku burenganzira n’inshingano z’umuguzi muri serivisi zigenzurwa na RURA.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu turere twa Gakenke na Musanze mu ntara y’amajyaruguru ndetse n’akarere ka Rubavu mu burengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni bajye mu masoko bave mu mashuro hasanzwe abarimu babyo

rucamubicika yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka