RURA yasoneye abamotari bari mu bigo byakoze uburiganya, kugirango bajye mu makoperative
Nyuma yo guhagarika ibyangombwa byo gutwara abantu ku bamotari bo mu bigo bigize sendika yitwa SYTRAMORWA, kubera ko byarimo ibihimbano; Ikigo gishinzwe igenzuramikorere (RURA), cyamenyesheje ko kirimo gutanga uburenganzira bw’agateganyo buzamara amezi atatu kuri abo bamotari, kugirango babanze bajye mu makoperative.
Ibyangombwa bitangwa n’ibigo bihuriyemo abamotari byitwa The Live, SOTRAMORWA, SIBO Finace na Inyenyeri byarahagaritswe, ndetse abari abayobozi babyo ngo bazakurikiranwa mu butabera, kubera gukorera abamotari ibyangombwa byo gutwara abantu by’ibihimbano, nk’uko Umuyobozi wa RURA, Maj Francois Regis Gatarayiha yabitangaje ku wa kabiri tariki 29/4/2014.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Maj Gatarayiha yasobanuye ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka ushize wa 2013, ibigo n’amashyirahamwe y’abamotari byasabwe kuba ari byo bijya muri RURA gusaba ibyangombwa by’abanyamuryango babyo (aho kugira ngo buri mumotari abyisabire ku giti cye).

Kuva icyo gihe bimwe mu bigo ngo byatangiye gukoresha uburiganya bwo kwerekana muri RURA, umubare munini w’abanyamuryango udahuye n’uwo bifite banditswe mu kigo cy’iterambere (RDB); ku buryo ngo RURA yakomeje gutanga ibyangombwa ku bamotari batabaho. Ngo hari n’aho ibyo bigo byiganye ibyangobwa bya RURA, bikabicurira abamotari.
“Ntabwo ari ikosa ry’abamotari, twasabye urutonde rw’abo ibyo bigo byita abanyamuryango babyo, bakazakorerwa ibyangombwa by’agateganyo bizamara amezi atatu, mu gihe batarishyira mu makoperative; nta mumotari warenganye; baze bafate icyangombwa bitwaje inyemezabwishyu isaba ibigo barimo uburenganzira bwo gutwara abantu ”, Maj. Gatarayiha.
Nzitunga Evode ukuriye Sendika ya SYTRAMORWA ihuza ibigo by’abamotari bishinjwa uburiganya, yavuze ko bafatanyije na RURA, bakoreye ubuvugizi abamotari barenganye; Polisi ikaba yararetse kubahana kubera kutagira icyangombwa kibemerera gutwara abantu.

Bamwe mu bamotari baganiriye na Kigali Today, baravuga ko batari bazi ko ibyangombwa by’agateganyo birimo gutangwa na RURA; ngo bakaba basanzwe bahagarikwa na Polisi ku mihanda bagahitamo guhunga cyangwa kunyura mu nzira babona ko abashinzwe umutekano batabafata.
Abanyamigabane bibumbiye mu bigo bigenzurwa na SYTRAMORWA ngo bagera ku bihumbi bitandatu, bakagira moto zirenga 3500. Abamotari bafatwa batagira ibyangombwa byo gutwara abantu, bacibwa ihazabu na Polisi y’igihugu ndetse na RURA, nk’uko amategeko abiteganya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|