RRA yatangaje urutonde rwa kabiri rw’abarimo Leta imyenda
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro cyimaze gusohora urutonde rwa kabiri rw’Abaturarwanda kivuga ko babereyemo Leta imyenda ikomoka ku misoro batishyuye kandi ngo barasabwa kwishyura bitarenze iminsi 7.
Uru rutonde rwa kabiri rwatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, ruragaragaraho ibigo by’ubucuruzi 68 n’abantu ku giti cyabo 26.
Kuwa 15/09/2014 nibwo RRA yari yatangaje urutonde rwa mbere rw’abantu ku giti cyabo n’ibigo by’ubucuruzi 117 nabo babereyemo Leta imyenda ikomoka ku misoro batishyuye kandi nabo bari bahawe iminsi irindwi ngo babe bamaze kwishyura.
Itangazo rya RRA rivuga ko umuntu umaze kwishyura iyo myenda y’imisoro agomba no kuyigezaho ibyemezo by’uko yishyuye biba bigaragaza igihe yishyuriye n’aho yishyuriye.



Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta mpamvu yo kwambura imisoro kandi ariyo itunze igihugu. Ariko rero mukwiye gushyiraho ubwoko bw’umusoro bambuye n’umubare wayo. Kuko hari abavuga ko babonye amazina yabo ariko batazi aho byaturutse.
bihutire kwishyura leta amafaranga bayifitiye maze akoreshwe mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kandi bahanwe maze ntibazongere
bihutire kwishyura leta amafaranga bayifitiye maze akoreshwe mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kandi bahanwe maze ntibazongere