RPF-Inkotanyi mu midugudu no mu tugari basabwe kwikubita agashyi bakigana Gacuriro 2020

Eng. Protais Musoni ushinzwe iterambere ry’ubuyobozi mu Muryango wa RPF-Inkotanyi, yasabye Inteko rusange y’uyu muryango mu Mudugudu wa Gacuriro 2020, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, gutanga inama zafasha indi midugudu n’utugari mu gihugu hose, kwitabira gukora uko babisabwa.

Ibi yabivuze abihereye ku kuba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri uwo Mudugudu wa Gaculiro2020 bashoboye gukora inama ku wa gatanu tariki 03 Mata 2015 ikitabirwa, ndetse bakamumurikira ibyo bakoze n’ibyo bateganya kugeraho birimo kuzakora ishoramari ryajya rituma bahura kenshi.

Eng. Protais Musoni yasabye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b'i Gacuriro gutanga inama zafasha indi midugudu n'utugari mu gihugu hose.
Eng. Protais Musoni yasabye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Gacuriro gutanga inama zafasha indi midugudu n’utugari mu gihugu hose.

Eng. Musoni yagize ati “Mungire inama! Ni iki kibuza imidugudu n’utugari gukora nk’uko bikwiriye; ntaciye iruhande, ntabwo bimeze neza, mwebwe ndareba muri igitangaza”.

Uyu muyobozi muri RPF-Inkotanyi yamenyesheje abanyamuryango bagenzi be ko hirya no hino mu gihugu hari ibibazo bitandukanye (birimo icy’ibiyobyabwenge) bigomba gukemurwa ari uko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahuye inshuro nyinshi bakabiganiraho.

Eng. Musoni avuga ko inteko z'imidugudu n'utugari zigiye ziterana kenshi byakemura ibibazo byinshi.
Eng. Musoni avuga ko inteko z’imidugudu n’utugari zigiye ziterana kenshi byakemura ibibazo byinshi.

Eng. Musoni avuga ko inama ku rwego rw’imidugudu no mu tugari zibaye zikorwa buri kwezi kandi zikitabirwa n’abagomba kuzijyamo bose hakemuka byinshi, ndetse ko iyi gahunda irimo gutegurwa.

Jacqueline Muganga, umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi muri Gaculiro 2020 yatangaje ko bo babimenye kare bagasaba abanyamuryango bayo kugaragaza ibikorwa; aho ngo bahise bitabira kurwanya nyakatsi i Nduba muri Gasabo, bubaka icyumba cy’amashuri ndetse banakora irondo ry’umwuga rifite n’ibiro rikoreramo.

Akomeza agira ati “Ibi ariko twasanze bidahagije kugira ngo abanyamuryango bacu tubabone bose buri gihe; ubu twiyemeje kubaka inzu nini ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ikagira n’aho kwidagadurira”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b'i Gacuriro biyemeje kubaka inzu y'ubucuruzi butandukanye, ikagira n'aho kwidagadurira.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’i Gacuriro biyemeje kubaka inzu y’ubucuruzi butandukanye, ikagira n’aho kwidagadurira.

Kugira ngo bamenyane banashobore kwiteza imbere, abagore bo muri RPF-Inkotanyi b’ i Gacuriro 2020 bashoboye kwishyira hamwe, bakora umuryango witwa “Women of vision”, uvuga ko umaze kugira ikimina cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mudugudu wa Gacuriro 2020 cyangwa “Vision 2020 Estates”, ngo ugizwe n’abanyamuryango barenga 160 ku baturage 300 (amazu) bose batuye muri wo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka