RIB yasobanuye impamvu abafatirwa mu byaha bajyanwa Iwawa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, yabwiye urubyiruko rugororerwa I wawa ko bagombye kuba baragejejwe imbere y’inkiko ariko bahawe amahirwe yo kwikosora no gukorera igihugu.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Col Jeannot Ruhunga, ubwo yasuraga urubyiruko 5190 rugororerwa mu kigo cya Iwawa nyuma yo gufatirwa mu byaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, ubujura n’ibyaha by’ubusinzi.

Aha yagize ati: “Ni ibyaha byagombaga kubageza imbere y’inkiko ariko hafatwa umwanzuro wo kubajyana ku kirwa cya Iwawa aho bagororerwa, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa naho abandi bakigishwa imyuga itandukanye irimo; ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ubudozi, ubwubatsi n’amategeko yo gutwara ibinyabiziga.

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Col Jeannot Ruhunga avuga ko byakozwe mu kubaha amahirwe yo kwikosora.

Agira ati "Kuba muri aha ni uburyo bwo gushaka ibisubizo, ubu mwagombye kuba muri muri gereza, ariko igihugu cyahisemo kubazana aha kugira ngo imbaraga zidapfa ubusa."

Akomeza agira ati: "N’aka kanya dukoze dosiye benshi mwashyikirizwa inkiko, ariko imyaka yanyu igihugu kiyiha amahirwe, nk’ubu mubaye Abasirikare ntawatera igihugu, ariko izi mbaraga iyo uzikoresheje nabi kiba gihombye, twifuza ko mukosoka. Abari inzererezi kubera kutagira umurimo mukazava aha muwufite, naho abari barabaswe n’ibiyobyabwenge mukava aha mwarisubiyemo."

Urubyiruko rugororerwa Iwawa ruvuga ko rushima uburyo rufashwa guhinduka kandi rwizeye kuzabikomeza nirurangiza amasomo rurimo guhabwa, gusa rutangaza ko leta ishyira imbaraga kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge no kuba hafi abamaze kugororwa kugira ngo batazata umurongo bihaye.

Mugireneza King David wazanywe avuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda revenue authority, avuga ko yazanywe nawe abona yararenze umurongo.

Agira ati: "nazanywe kubera gukoresha ibiyobyabwenge bikabije mbitewe no kubura umubyeyi wanjye, kubyakira birananira. Ubu nganira n’abajyanama banjye mu birebana n’imitecyerereze, nkasanga narakoze amakosa kandi ndizera ko nzagera igihe ngataha nkakosora amakosa nakoze."

Umunyamabanga mukuru wa RIB Col Jeannot Ruhunga asaba abagororerwa Iwawa kureba amahirwe bahawe n’igihugu ntibajyanwe mu nkiko ahubwo bakaba bahabwa ubumenyi.

"Mwazanywe hano kugira ngo babahe kwisubiraho no kwiga umwuga, byaba bibabaje mutarebye ibyo igihugu cyabashyizemo haba Amafaranga n’umwanya ntimuhinduke."

Yasabye ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe igorora muco NRS kuzajya itegura amasezerano hagati y’abarangije amasomo n’ikigo kugira ngo uyarenzeho abihanirwe.

Ubuyobozi bwa NRS butangaza ko mu rubyiruko rurangiza kugororwa 22% bongera bagasubira mu bikorwa bahozemo, bikavuga ko biterwa n’imiryango itabakira neza ngo ibafashe gusubira mu buzima busanzwe.

Ikigo cya NRS cyashyizeho uburyo abavuye kugororwa bajya bitabwaho n’ubuyobozi ndetse bagahabwa imirimo bigatuma batongera gusubira mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka