RIB yakiriye dosiye 1,215 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka itatu

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry ,avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera muri aya mezi atatu ya 2022, urwo rwego rwakiriye dosiye 1,215 zijyanye n’ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ndetse ababifatiwemo bashyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira

Aganira na Radio Rwanda ku ya 05 Mata 2022, Dr. Murangira yavuze ko uko imyaka igenda ishira indi igataha, ari ko ibi byaha uko byakorwaga bigenda bigabanya ubukana.

RIB ikaba yaburiye Abanyarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri iby byaha.

Yanatangaje ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu aricyo kiza ku isonga ku kigero cya 55.6%, hagakurikiraho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ibyaha byakunze kuza ku isonga icya mbere ni uguhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ugasanga ibi byaha byihariye 55.6% ugereranyije n’ibindi byaha bikorwa mu magambo n’imvugo zishengura umutima hakazaho n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Avuga ko hagakurikiraho gupfobya Jenoside, guhakana Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru no guha ishingiro Jenoside.

Avuga ko mu cyumweru cya mbere cy’icyunamo aribwo haboneka ibyaha byinshi ugereranyije n’iminsi 100 yo kwibuka.

Yongeraho ko mu mwaka wa 2019, RIB yakoze amadosiye 404 iyageza mu bushinjacyaha, 2020 yohereza amadosiye 377 naho 2021 hoherezwa mu bushinjacyaha amadosiye 389.

Agira ati “Dukoze nk’igereranya mu minsi 100 yo kwibuka n’icyumweru cyo kwibuka hagati ya tariki 07 na 13 Mata, muri 2019 mu minsi 100, RIB yakiriye amadosiye 224 mu gihe mu cyumweru cyo kwibuka gusa hakiriwe dosiye 72. Mu 2020 yari amadosiye 246 mu minsi 100 naho mu cyumweru cyo kwibuka hakirwa 55. Mu mwaka wa 2021, dosiye zari 184 mu minsi 100 yo kwibuka naho mu cyumweru cyo kwibuka gusa hakirwa 83.”

Dr. Murangira akaba yasabye Abanyarwanda kwamagana abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’imvugo zibiba urwango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka