RGB yongereye ubushobozi imiryango 19 itegamiye kuri Leta
Imiryango 19 itegamiye kuri Leta yahawe inkunga y’amafaranga irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo bizayifafashe kuyikoresha neza.
Ni imiryango yatoranyijwe na RGB igahabwa inkunga y’amafaranga ibihumbi mirongo itatu by’amadorari y’Amerika. Ni ukuvuga asaga miliyoni makumyabiri z’Amanyarwanda, azayifasha gushyira mu bikorwa intego zayo.

Professeur Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB, avuga ko hari ubwo iyi miryango idakora neza bitewe n’amikoro macye, nyamara Leta ishima imikorere yayo.
Agira ati “Iyi miryango ifasha inzego zitandukanye mu kunoza imikorere, izikebura aho zitakoze neza, bityo rero mu gihe izindi nzego zubakirwa ubushobozi iyi miryango na yo ikaba itasigazwa inyuma, harimo no kubaha aya mahugurwa ayifasha kunoza imikorere”.
Abari mu miryango itegamiye kuri Leta yahawe iyi nkunga, bashimangira ko izabafasha kurushaho kunoza imikorere yabo.
Mukabirori Mariane, ubarizwa muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatorika ya Gikongoro, avuga ko hari imbogamizi yo kutagera ku baturage benshi.
Ati “Kongererwa ubushobozi bizatuma barushaho kubegera, aho bazarushaho kumenyesha abayoborwa n’abayobozi uburenganzira n’inshingano byabo, bityo bakajya bakorana mu mahoro nta n’umwe ubangamiye undi”.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe ku wa 16 Werurwe 2016, RGB yayatangaga ku bufatanye n’amashami atandukanye ya Loni.
Joseph Maerien, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage, UNFPA, avuga ko mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta idafite amikoro itabasha gusohoza intego zayo, bityo bikagira ingaruka ku baturage muri rusange.
Yijeje iyo miryango ko Umuryango w’Abibumbye ufatanije na RGB bazakomeza kuyifasha kubaka ubushobozi.
Iyi nkunga yatanzwe ije ari icyiciro cya kabiri, nyuma y’uko indi yari yaratanzwe ku miryango 26, muri gahunda yo gufasha imishinga imiryango itegamiye kuri Leta ifite ariko ikabura ubushobozi bw’amafaranga bwo kuyikora. Ni gahunda RGB yatangiye muri 2014 ikazageza muri 2019.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|