RGB yagaragaje ko umutekano, ubutabera no gukorera mu mucyo byateye imbere muri 2012
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), cyatangaje igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda governance scorecard) kuri uyu wa kabiri tariki 30/7/2013, aho kigaragaza ko umutekano, kugendera ku mategeko, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure, byateye imbere cyane mu mwaka wa 2012.
Umutekano ubwawo ngo wageze ku kigero kiruta ibindi cya 91.36%, kubona ubutabera bizamukaho cyane ku kigero cya 25.18%, uruhare rwa sosiyete sivile rwiyongereyeho 8.28%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwiyongeraho 8.51%, kugera ku makuru byazamutseho 5.5%, nk’uko RGB ibigaragaza.
Iki gipimo cy’imiyoborere gikomeza cyerekana ko gukumira ruswa byazamutseho 5.7%, gukorera mu mucyo na servisi zinoze mu burezi byazamutseho 8.31%, ariko itangwa rya servisi zinoze muri rusange rikaba ari ryo ryasigaye inyuma, aho ngo ryazamutseho ku kigero cya 4.23%.
“RGB igamije kujya igaragaza ubushakashatsi bushingiye ku makuru nyayo, mu rwego rwo kumenyesha abafata ibyemezo ahakeneye imbaraga n’ibikorwa byinshi kurusha ahandi”, nk’uko Umuyobozi w’icyo kigo, Prof. Anastase Shyaka, yamenyesheje inzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Yongeraho ati: “Umwihariko w’iki gipimo cy’imiyoborere ukigereranyije na za raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga, ni uko twe twagendeye ku makuru nyayo n’ibyo twibonera iwacu mu baturage, ndetse n’ibisobanuro birambuye by’inzego zacu; mu gihe abanyamahanga bo batajya bita kuri ibi bimenyetso”.
Ibi bipimo ngo birakenewe cyane mu kuvugurura gahunda na politiki z’igihugu, nk’uko Prof. Shyaka yasobanuye.
Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lamin M.Manneh, ku ruhande rwe yavuze ko igipimo cy’imiyoborere cyatangajwe na RGB, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwitaye ku miyoborere myiza, gukorera mu mucyo no guhora batakereza ku ngamba nshya zafasha kugera ku iterambere.
Ati: “Ndashimira abayobozi b’u Rwanda na RGB by’umwihariko, kubera iterambere ry’imiyoborere myiza murimo guharanira, mukaba mugejeje igihugu ku yindi ntera”.
Inyigo y’igipimo cy’imiyoborere ngo yashingiye ku bibazo 200 byabajijwe abantu b’ingeri zinyuranye, hagendewe ku birango umunani, ari byo kugendera ku mategeko, uburenganzira bwa politiki no kwishyira ukizana, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, umutekano, ubufasha bugenerwa abaturage, gukumira ruswa, gukorera mu mucyo, serivisi zinoze, hamwe n’imicungire inoze y’ubukungu.
RGB ivuga ko yateguye igipimo cy’imiyoborere, mu rwego rwo kumenya uburyo u Rwanda ruyobowe, hagamijwe na none gufasha abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa ba Leta, gushyiraho ingamba zihamye zo kuvugurura inzego no kuzifasha kugera ku iterambere ry’igihugu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UYU MUGABO HARI INKURU YE BANYONZE. Yari yasohotse ku igihe.com...ARIKO BYARI BITEYE ISONI N’AGAHINDA KUBONA UMUNTU WITWA NGO NI MWARIMU ISESENGURA RYE WAGIRA NGO RYAKOZWE N’UMUTURAGE WIBERA MU NKA ZE GUSA...umuntu muzima afata abantu bose akabashyira mu gitebo kimwe.Naragenze ndabona... Namugaye byimazeyo