RDF i Darfour ngo ntiyarinze umutekano gusa
Ingabo z’u Rwanda zatahutse kuri uyu wa kane zivuye i Darfur, zishimiye ibikorwa birenze kurinda umutekano w’abasivili zahakoreye
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita na Col Happy Ruvusha wayoboye icyiciro cy’abari bamaze umwaka urenga mu ntara ya Darfur muri Sudani, batangaje ko bateje imbere imibereho y’abasivili bashinzwe kurinda.

Col Happy Ruvusha ati"Uretse kurinda umutekano w’abasivili nk’uko tubisabwa, hari ibyo tubakorera birimo kubavura, kubaha amazi meza, kubaka amashuri ndetse n’ibigo byigisha urubyiruko",
Avuga ko ibi bikorwa bazajya babijyana n’ahandi ingabo z’u Rwanda zibarizwa hirya no hino mu bihugu by’Afurika.

Brig Gen Joseph Nzabamwita yakomeje avuga ko ibikorwa byose ingabo zikora mu Rwanda mu cyumweru ngarukamwaka cy’ingabo(Army Week), ari wo mwihariko w’u Rwanda Ingabo zijyana ahandi, kandi "bikaba ari yo mahoro arambye".
Ingabo z’igihugu 136 mu 2,447 zari i Darfur muri uyu mwaka, nizo zashoje igikorwa cyo gusimburana n’izindi kuri uyu wa 17/12/2015.
U Rwanda rufite abasirikare barenga ibihumbi bitanu mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Sudani, Sudani y’epfo na Repubulika ya Santrafurika.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye Umuryango w’abibumbye(UN) mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, ko u Rwanda rwinjiye mu bihugu byiyemeje kurinda umutekano w’abasivili ku isi; ubu rukaba rurimo kongera umubare w’abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|