RDC yavuguruje amakuru yari yatanze ku iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira
Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuguruje amakuru yari yatangaje yavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarutse, ikemeza ko habayeho kwibeshya.
Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko nyuma yo gushishoza, basanze ari ibikorwa byo gutwika amakara aho kuri Nyamulagira byatumye mu kirere cyaho huzura imyotsi myinshi, ari ho bahereye bavuga ko icyo kirunga cyarutse, gusa ngo nticyigeze kiruka.
Kwikanga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarutse bifite ishingiro ukurikije imitingito yari imaze iminsi yumvikana yangije n’ibintu byinshi, kuko ubusanzwe mbere y’uko ikirunga kiruka habanza imitingito nk’uko impuguke zibivuga, gusa Nyiragongo yo yarutse nta mitingito yabanje kuba.
Itangazo ryari ryabanje kuri twitter ya Minisiteri y’itumanaho ya DRC, ryavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira cyarukiye mu gace kadatuwe, gusa nyuma y’igihe gito hasohotse irivuguza irya mbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamuragira nyine yabaragiye izina siryo muntuse.