RDC na ONU bifite ubwoba ko M23 yakwigarurira umujyi wa Goma
Ingabo za Leta ya Kongo n’iza ONU (MONUSCO) zoherejwe mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwitegura ibitero bakeka ko M23 yagira kuri uyu mujyi. M23 imaze iminsi wigarurira uduce dutandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu bakozi ba ONU wasabye ko amazina ye agirwa ibanga yatangaje ko batayo yari iri mu majyaruguru ya Kongo yatojwe n’Abanyamerika yari ishinzwe kurwanya umutwe wa LRA igomba gusanga abandi basirikari 7000 bari muri Kivu y’Amajyaruguru.
MONUSCO nayo ngo igiye kohereza i Goma ingabo zayo zituruka mu bihugu bine ziyobowe n’Umunyamerika, Gen. Adrian Foster.
Ibi bije mu gihe Abanyarwanda bakorera cyangwa bagenda mu mujyi wa Goma bibasiwe n’Abanyekongo bababwira ko batabashaka muri uwo mujyi.
Mu byumweru bibiri bishize, abagize umutwe wa M23 baba baravuye ku 1000 bakaba bageze ku 2000.
Kuri uyu wa kabiri tariki 10/07/2012, Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kagomba kwiga kuri iki kibazo cyo muri iyi ntara yegeranye n’igihugu cy’u Rwanda runashyirwa mu majwi ko rwaba rufasha uyu mutwe wa M23.
Kuwa gatatu, tariki 11/07/2012, i Addis-Abeba muri Etiyopiya hazateranira inama ihuriweho na za minisiteri zo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari mu rwego rwo kugabanya iki kibazo kiri hagati ya RDC n’u Rwanda; nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje,ariko nibatubwire natwe tubakoreho ko bataturusha imbaraga naburiya bwoba bwabo nkubw’imbyisi.
Abanyekongo barimo guhohotera abana babanyarwanda bajya muri congo kweri ibyo bisubirwemo kabisa.
Thanks for the Human right watch , Rwandans are being abused all over world by Congolese . The Human right watch report was aimed to cause hostility between Rwanda and Congo .
Abanyecongo bamaze iminsi bahohotera abanyarwanda muri Canada ( montreal ) , mu bufaransa , no muri UK . Ibi bigomba guhagarara byihutirwa . Cyokora human right watch ibonye ibyo yifuzaga .
Ariko buriya ibyo congo ivuga yabihagararaho namaguru abiri.jyewe sinumva ukuntu rwaba rutera inkunga m23 ntibishoboka.urwanda nibakora iperereza bagasanga rwihishe inyuma yibyo bintu narwo rwahanwa.Ariko ndumva jyewe u rwanda rurengana kuko gutera inkunga m23 ngo yice abanye congo ndumva ntanyungu rwaba rubifitemo.ahubwo congo nayo nireke kwitwaza u rwanda.cyakora ibindi bihugu nibitabare congo ubundi bayimereye nabi.ariko nanone abo basirikare ba congo bahunga igihugu cyabo bagahunga iyo ntago ariyo myitwarire ya gisirikare ubundi iyo ugiye mugisirikare uba wiyemeje kwitangira igihugu cyawe.

Ibyo abobagabo bakora sibyo kuko ntamuntu utunze urugo ukwiye kwifuza gukora ku ndiscipline nkaziriya yitwaje kuruhura mumutwe,ubwo ntiburuhurwa no kureba uwambaye ubusa,ubyifuza azabwire umudamuwe nawe yambare ubusa amurebe,ariko bakomeze batange Rations nkibisanzwe ntibasenye ingo ngo nikimansurocyogatsindwa.