RDC: Dore ibisabwa amashuri agiye gutangira muri uku kwezi

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko amashuri na kaminuza bigiye kongera gufungura agaragaza ibisabwa kugira ngo abanyeshuri bashobore kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Tariki ya 3 Kanama 2020 ni yo tariki yari yatanzwe ko amashuri azatangiriraho ariko Minisitiri w’amashuri avuga ko azatangira tariki 10 kuko hari atarabasha kwitegura.

Bimwe mu bizagenderwaho kugira ngo amashuri yongere gufungurwa harimo ; gupima umuriro abanyeshuri binjira mu kigo, gukaraba intoki cyangwa hagakoreshwa imiti isukura intoki.

Perezida Tshisekedi avuga ko kwambara udupfukamunwa ari itegeko ku banyeshuri bari ku ishuri, haba imbere mu mashuri no hanze yayo.

Hari kandi guhana intera hagati y’abanyeshuri birinda kwanduzanya mu gihe bari mu ishuri no mu nkengero z’ikigo, hamwe no gusukura amashuri n’ibikoresho by’ishuri.

Perezida Tshisekedi avuga ko hagomba kuba igenzura ku bigo by’amashuri kugira ngo harebwe ko ingamba zafashwe mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 zubahirizwa.

Muri RDC abantu 9,178 ni bo bamaze kwemezwa ko barwaye icyorezo cya COVID-19 kuva tariki ya 10 Werurwe 2020 kugeza tariki 04 Kanama 2020, ariko nanone abarwayi 7,727 byemezwa ko bamaze gukira iki cyorezo, umubare uri ku ijanisha rya 80% ry’abamaze gukira, mu gihe abamaze guhitanwa n’icyorezo ari abantu 215.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka