RAB yahaye Inka n’iyayo umubyeyi wabyaye bane

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), cyagabiye inka y’inzungu n’iyayo umuryango wibarutse abana bane kuri uyu wa gatanu tariki 18/01/2013, mu rwego rwo kubonera amata aba bana, kubera ko umubare wabo ugaragaza ko batahazwa n’ibere rya nyina.

Nyuma yo kubonako umubyeyi witwa Nyirakanyana Francoise atwite abana bagera kuri bane, ubwo inda yari ifite amezi atanu, hatangiye kwigwa uburyo uyu mubyeyi yafashwa, kugira ngo azabyare neza kandi abana bazima.

Kuva ubwo uyu mubyeyi yacumbikiwe mu bitaro, kugeza yibarutse ku mezi arindwi, abana bamara ikindi gihe mu byuma, kugeza bagize ibiro bisabwa, babona koherezwa mu rugo iwabo.

Inka n'iyayo byahawe uwo muryango.
Inka n’iyayo byahawe uwo muryango.

Ubuyobozi ku nzego zitandukanye bwakomeje gufasha uyu mubyeyi, haba mu kumubonera ifunguro ari kwa muganga, ibikoresho birimo ibiryamirwa, iby’isuku, imyambaro, amata none kuri ubu yahawe n’inka ikamwa.

Christine Kanyandekwe, umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, yatangaje ko iyo nka ikamwa litiro zigera ku icumi ku 10, bityo rero ikazagira uruhare runini mu kugaburira abana, dore kuva bavuka banywa amata, akunganira ibere rya nyina.

Umuyobozi wungirije muri RAB na mayor wa Musanze bateruye abana.
Umuyobozi wungirije muri RAB na mayor wa Musanze bateruye abana.

Yagize ati: “Turasaba abagize uyu muryango kwita kuri iyi nka n’iyayo kugirango ibahe amata ahagije, haba abavutse ndetse n’abo umuryango usanganywe”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, avuga ko nk’akarere bakurikiranihe hafi uyu mubyeyi, dore ko kuri ubu afite umujyanama w’ubuzima wita kuri aba bana umunsi ku munsi.

Akavuga ko bazakomeza kumufasha mu bindi bikorwa bitandukanye no kumwubakira inzu, kuko iyo batuyemo ari Iy’abana b’umugore mukuru.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka