Prezida Kagame yatangaje indangagaciro 6 zigomba kuranga abayobozi bo mu Rwanda

Prezida Paul Kagame avuga ko abayobozi bakenewe mu buyobozi bw’ibihugu by’Afurika bagomba kurangwa n’indangagaciro 6 kugira ngo ibihugu bibashe guhangana n’ibibazo bibyugarije.

Ibi Prezida yabitangaje ku rubuga rwa Twitter tariki 12/05/2013 nyuma yo kugirana ibiganiro n’itsinda ry’abanyeshuri ba ALI Fellows muri Village Urugwiro. ALI (Africa Leadership Initiative) Fellows igizwe kandi na barwiyemezamirimo bo muri Afurika hose bateye intambwe mu kwikorera.

Agira ati: “Ni ibyishimo kuganira na Ali Fellows. Ni Abayobozi beza b’ejo hazaza, ni n’abo mu rwego rwabo. Ni byiza kuri Afurika.”

Perezida Kagame aganira na bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wa 10 w'abayobozi.
Perezida Kagame aganira na bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wa 10 w’abayobozi.

Umuyobozi mukuru w’igihugu avuga ko indangagaciro ya mbere igomba kuranga abantu bari mu buyobozi ari ugukorana n’abandi kandi bagaha agaciro abaturage n’abandi.

Iya kabiri, abo bakozi cyangwa abayobozi bagomba kuba bafite icyerekezo (vision). Indangagaciro ya gatatu igomba kubaranga ni guca ukubiri n’imitekerereze mibi yo hambere (stereotypes).

Iya kane ni uko abo bayobozi bagomba kugira ubutwari bwo guhangana n’ibibazo nta mususu kandi n’umutima mwiza.

Abayobozi bitabiriye umwiherero wa 10 w'abayobozi bakuru wabereye i Gabiro.
Abayobozi bitabiriye umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro.

Indangagaciro ya gatanu ni uko abantu bagikeneye ubufasha basabwa kubusaba bazirikana kwihesha agaciro ariko ngo bakabikora mu buryo bwiyubahisha. Indangagaciro ya nyuma ari yo ya gatandatu ni ugukora nk’ikipe (work together).

Prezida akomeza ashimangira ko mu gihe izi ndangagaciro zubahirijwe ibindi byose bisigaye bizoroha.

Abo banyeshuri bari bamaze amezi 18 kugera kuri 24 babonye amasomo ajyanye n’ubuyobozi, abafasha gufunguka amaso ibitekerezo bafite bakabishyira mu bikorwa bikaba ibisubizo by’ibibazo byugarije ibihugu byabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Jya kuri twitter ya His Excellence ubone kuvuga ko bazisobanuye nabi.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Jya kuri twitter ya His Excellence ubone kuvuga ko bazisobanuye nabi.

yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

uku bigaragara izi ndangagaciro PK yazitangaje mu cyongereza noneho namwe muzisobanura nabi. kurikirana neza urasanga iya 1 isa n iya nyuma. kigalitoday murarambiranye...

izina ryanyu yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Our president arazi ibintu kabisa, ashobora kuba yarabaye mwarimu , kuko no kwigisha arabizi, kandi mubwenge bwinshi, I am proud of you Mr President.

Mr  yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Abanyarwanda tugira amahirwe kuba dufite umukuru w’igihugu ufite ubushishozi no gushyira imbere inyungu z’igihugu,ibi byatumye yubaka inzego z’ubuyobozi bw’igihugu zihamye kandi zihesha umunyarwanda ubushobozi bwo gutera imbere no gutekereza kucyo yamarira igihugu mbere na mbere yo kugira icyo kimumarira,niyo mpanvu nasaba abanyarwanda dusangiye igihugu gushyira mu gaciro tukareba ibyiza twagezeho kubera president kagame,tukamusaba akazakomeza kutuyobora nyuma ya 2017,kuko umugisha wo kumugira ntukwiye kuducika tuwureba.murakoze ubwo abandi basoma iki gitekerezo munyunganire.

charles yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Hagorana fondation mu itangiriro ry’ibintu byose,mu miyoborere myiza rero kubaka inzego z’ubuyobozi zirangwa n’izi ndangagaciro president kagame asanga zikwiye abayobozi bashyirwa mu nzego z’imitegekere y’igihugu ni fondation ikomeye cyane, abanyarwanda tuzakomeze kubakiraho ejo heza h’igihugu cyacu,ndetse n’ibindi bihugu byababera urugero.

igihozo yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Komereza aho Nyakubahwa Perezida wacu, turagushyigikiye kandi tukuri i nyuma, kuko ibyo umaze tukugezaho ni intagereranywaa, kandi twese turabyishimira nyakubwahwa, dore umunyarwanda asigaye afite ishema aho ari hose mu mahanga aho kugenda abebera nkuko byari bimeze mu myaka yashize, ubu agaciro ni akacu, kandi ntawundi tugakesha uretse wowe nyakubahwa!!! uri Rudasumbwa!!!

brian yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka