Prezida Kagame ni uwa kane mu bayobozi b’Afurika bafite abakunzi benshi kuri Twitter

Mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika basaga 50, Perezida Paul Kagame aza ku mwanya wa kane mu bakuru b’ibihugu bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Twitter. Kugeza tariki 20/12/2012, Perezida Kagame yakurikirwaga n’abantu 92.971.

Ku mwanya wa mbere hari Prezida wa Misiri, Morsi Mohamed n’abakunzi ibihumbi 797. Abakurikira Morsi bikubye inshuro icumi kubera imyivumbagatanyo yibasiye ibihugu by’Abarabu harimo na Misiri. Mu kwezi kwa gatandatu, 2012 Morsi yari afite abakunzi ibihumbi 74 gusa.

Prezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma afata umwanya wa kabiri n’abantu barenga ibihumbi 187 na ho ku mwanya wa gatatu haza Prezida wa Tunisiya, Moncef Marzouki n’abakunzi basaga ibihumbi 100; nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza.

Umwanya wa gatanu ufitwe na Prezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, uwa gatandatu ni Jakaya Mlisho Kikwete wa Tanzaniya n’ibihumbi 43 mu gihe Prezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aza ku mwanya wa karindwi n’abantu basaga gato ibihumbi 10.

Umukuru w’igihugu amaze gushyira ubutumwa (tweets) bugera kuri 2,209 rubuga rwa Twitter. Ubuheruka bugira buti: “ I want to wish-esp. those who wished my family and I-too. The best of everything during x-mas time and Prosperous New year.”

Ubu butumwa Prezida yabugejeje ku Banyarwanda tariki 24/12/2012 abifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, abakurikira urubuga rwa Prezida Kagame biyongereyeho hafi abantu 2000.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka