Polisi yasinyanye amasezerano n’akarere ka Rubavu mu gukumira ibyaha
Polisi y’igihugu ivuga ko amasezerano agamije gukumira ibyaha yasinye n’akarere ka Rubavu tariki 14/5/2013 ameze nk’imihigo inzego zombi zigomba kuzajya zigenderaho zikora inshingano zazo mu kurinda umutekano.
Byari bisanzwe ko Polisi icunga umutekano mu karere ka Rubavu, ibi kandi ikabifashwa n’inzego zibanze kugera ku karere, nubwo byakorwaga bitanditse, ngo amasezerano yanditse niyo azajya yubahirizwa kandi bigafatwa nk’imihigo.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko ayo masezerano bayashyizeho bashingiye ku bintu bikomeye Polisi yifuza gufatanya n’akarere mu gukumira ibyaha birimo guhashya icuruzwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge no gukumira intwaro byinjizwa mu Rwanda bivuye muri Congo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemeza ko aya masezerano hari ibyo agiye kubafasha kuko bagiye gufata Polisi nk’umufatanyabikorwa; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu, DCG Nzabimana Stenley, avuga ko aya masezerano ashyirwaho kugira ngo umutekano urusheho kwiyongera kandi abantu bumve ko ari inshingano zabo, cyane ko Polisi itabona umupolisi ishyira kuri buri rugo icunga umutekano.
Ngo aya masezerano ni ayo guzafasha abashinzwe umutekano mu nzego zibanze mu gukumira ibyaha, ubuyobozi bw’akarere bukabishyiramo imbaraga nk’inshingano yabo, nkuko akarere kazajya kiyambaza Polisi mu bikorwa gakora nk’imiganda, kubungabunga ibidukikije guhangana n’ibiza hamwe n’ibindi bikorwa by’amajyambere.
Polisi izajya ifasha akarere gukumira icyatera ibyaha nko kuganiriza urubyiruko kugirango rutajya mu biyobyabwenge gufasha abana kwiga kugira batajya mu buzererezi, gufasha abantu kwifasha kugira ngo batajya mu bujura n’ibindi byatera ingeso mbi, ibi bikorwa bikazafasha akarere kuzamura abagatuye.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|