Polisi yashimye ubufatanye bw’abaturage mu kurinda umutekano mu minsi mikuru

Polisi y’igihugu yashimiye abaturage ubufatanye bagaragae mu kurinda umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoje, inabasaba gukomeza kurangwa n’iyo mikoranire muri uyu mwaka wa 2012.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko ubufatanye bwatanze umusaruro. Atangaza ko iminsi mikuru yaranzwe n’umutuzo, aho hagaragaye impanuka eshatu gusa nazo zidakanganye.

Ati: “Ibi byose ni ukubera ubukangurambaga n’ubufatanye twagiranye n’abafatanyabikorwa bose. Abaturage muri rusange bamaze kumva akamaro k’ubufatanye kuko butuma mu gihugu gicikamo ibyaha.

Bumwe mu bukangurambaga bwakozwe mu kurinda umutekano, harimo gukangurira guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gukaza umutekano wo mu muhanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka