Polisi yashimiye abatuye Uburasirazuba kuko nta cyaha cyagaragaye kuri Noheli

Polisi y’u Rwanda irashimira ubufatanye mu kubungabunga umuteka no kwitwara neza byaranze abatuye mu ntara y’Uburasirazuba mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli, ku buryo ngo muri iyo ntara yose nta kibazo cy’umutekano na kimwe cyaharanzwe.

Ibi byatangajwe na Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva ushinzwe ibikorwa by’ubugenzacyaha no kuvugira polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro na Kigali Today aho yemeje ko nta cyaha cyangwa igikorwa cy’urugomo no guhungabanya umutekano byagaragaye mu ntara y’Iburasirazuba.

Ibi ngo birimo kuba nta mpanuka yo mu muhanda, nta rugomo cyangwa ubujura, ndetse ngo habe n’ahamenyekanye ibyago bitewe n’uburangare mu ntara y’Iburasirazuba yose.

Senior Superintendent Nsengiyumva yavuze ko inzego zose zishinzwe umutekano n’iz’ubuyobozi zari zafashe ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage ngo mu minsi mikuru bose bazabe batekanye, ariko yemeza ko izo ngamba zitari kugerwaho hatabaye ubufatanye n’abaturage, abashimira cyane ko babaye abafatanyabikorwa beza mu kwirindira umutekano wabo no gukumira ibyawuhungabanya byose.

Senior Superintendent Nsengiyumva yagize ati “Uko umutekano wagenze mu gihe cya Noheli biteye ishema kandi birerekana ko Abaturarwanda bagenda basobanukirwa n’uruhare buri wese akwiye kugira ngo umutekano ube nta makemwa kuko mu gihe cya Noheli bose batugaragarije ubufatanye batanga amakuru akumira ibyaha kandi nabo ubwabo bitwara neza.”

Uyu muvugizi wa polisi yakomeje avuga ko amabwiriza yo kubungabunga umutekano yari yatanzwe abaturage bayubahirrije neza kandi bakanashyiraho akabo mu kumva ko umutekano ari uwabo aho batuye n’aho bagenda hose.

Ibi ngo byagezweho kuko abaturage bubahirije amabwiriza mu buryo bagenda mu muhanda, uko bitwara mu ruhame ahabera imyidagaduro n’ibikorwa byo kwishimisha ndetse no mu bindi bisanzwe abaturage bahuriramo mu minsi mikuru nk’igihe cya Noheli.

Uyu muvugizi wa polisi yasabye abatuye n’abagenda mu burasirazuba ndetse n’abandi Baturarwanda bose ko bakomeza kugira imyitwarire myiza no mu bihe biri imbere, cyane cyane mu minsi mikuru kuko aribwo bamwe barangara, abandi bagakabya kunywa ibisindisha ndetse n’abashaka guhungabanya umutekano ngo bakaba aribwo baba bashaka guca mu rihumye abaturage ngo bababangamire mu buryo bunyuranye.

Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva ushinzwe ibikorwa by'ubugenzacyaha no kuvugira polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba.
Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva ushinzwe ibikorwa by’ubugenzacyaha no kuvugira polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba.

Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva yabasabye ko bakomeza kwirinda amakosa nko gusinda no gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, asaba urubyirujo kwirinda ibiyobyabwenge byose ndetse n’abaturage bose abibutsa gutanga amakuru vuba igihe babonye ahashobora kuba imbarutso yo guhungabanya umutekano.

Ku ruhande rwa polisi y’u Rwanda, ngo bakoze ibishoboka byose mu kurindira Abaturarwanda umutekano dore ko ubu ngo bongereye imbaraga mu bufatanye no guhanahana amakuru n’abaturage muri komite zitanga amakuru ku mutekano, mu kongera abapolisi hose mu ntara cyane cyane ku mihanda n’ibindi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Senior Superintendent Benoît Nsengiyumva yongeye kwibutsa Abaturarwanda ko bafite imirongo ya telefoni itishyurwa bashobora gutangaho amakuru yose agamije kurinda ko umutekano wahungabana, ndetse no kuwugarura ahabaye ikibazo hose.

Iyo mirongo ngo ni nimero za telefoni zitishyurwa 112 ku bibazo by’umutekano rusange, nimero 0788311115 na 0788311112 ku birebana n’umutekano wo mu muhanda ndettse na 3512 ku bibazo byihariye birebana n’ihohoterwa mu ngo z’abaturage, abo abaturanyi baba babonye ibikorwa byo guhohotera n’urugomo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka