Polisi yamaze abamotari impungenge ku bwisanzure mu murimo wabo
Mu nama Abayobozi ba Polisi n’ab’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abamotari kuri uyu wa kabiri tariki 06/7/2014, abamotari bagaragaje ko impamvu biruka bahunga abapolisi ku mihanda, ngo ari uko babahahamuye maze Polisi ibasaba kujya berekana ababahohotera, kugirango bajye babihanirwa.
Abamotari bavuze ko mu bituma batinya abapolisi babahagarika ngo harimo ibihano byo kubigizaho nkana nta makosa bikekaho; ibi ngo bikaba byatuma nta makuru arebana n’abahungabanya umutekano batinyuka kugeza kuri Polisi, nk’uko babisabwe.
Bavuze ko ibyangombwa bibemera gutwara abantu bisigaye bitinda kubageraho (kutabigira ngo ikaba ari indi mpamvu bahunga abapolisi), nyuma y’aho Ikigo ngenzura mikorere (RURA) cyasabye amashyirahamwe y’abamotari kujya aba ari yo abashakira ibyo byangombwa; ndetse bakinubira abantu biyita Inkeragutabara ngo babakubita, bakabaca n’amafaranga.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza yemereye imbere y’abamotari ko Polisi ishobora kugira abayivangira, nk’uko no mu bamotari ngo hari benshi bafite imyitwarire mibi ibanduriza isura bose.

“Mutubwiye aho twari dufite intege nke, mujye muduha amakuru duhane abo bapolisi; ariko ntimukagire umupolisi mutinya kuko ashobora kuguhagarika akakwigisha”, nk’uko DIGP Munyuza yabwiye abamotari.
Yanabahaye nimero za telephone zitandukanye bazajya abahamagaraho, mu gihe hari umupolisi ubahohoteye, ubasabye ruswa cyangwa umuntu baketseho guhungabanya umutekano.
Inama kandi yemeje ko abiyita Inkeragutabara bagomba kuba bafite imyambaro n’ibyangombwa bibaranga, mbere yo guhagarika umumotari.
Abamotari nabo bahawe amabwirizwa ko uzafatirwa mu makosa akomeye inshuro zirenga ebyiri, azajya yamburwa uruhushya n’uburenganzira rwo gutwara ikinyabiziga.
Amwe mu mabwiriza bibukijwe n’umuyobozi wa Polisi ishinzwe umutekano mu mihanda, CP Georges Rumanzi, ni ukuba mu mashyirahamwe, kugira uruhushya rwa RURA rubemerera gutwara abantu, kwambara umwenda n’ingofero zabugenewe kandi ingofero ikaba igomba kurinda umugenzi umwanda, kudatwara abantu barenze umwe.

Abamotari kandi basabwa kutarenga ku matara yo ku mihanda hakirimo ibara ry’umutuku ribasaba guhagarara, kutanyura mu mayira atagenewe kunyurwamo n’ikinyabiziga, kwirinda umuvuduko ukabije; ariko bakaba bishimiye ko badohorewe mu guhagarara ahantu hose ku mihanda mu gihe umugenzi yaba ava kuri moto cyangwa yuriraho.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’igihugu, ngo ugiye no gushyiraho ikarita y’ubunyangamugayo izahabwa abamotari, kugirango uko abanyamakosa batakaza amanota, bazajye bahita bakurwaho icyizere kugeza bavuye ku murimo wo gutwara abagenzi kuri moto, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba.
Moyor Ndayisaba yavuze kandi ko umumotari nakora amakosa, izahabu izajya icibwa ishyirahamwe abarizwamo, naryo ngo niribona umunyamuryango waryo yananiranye, rizahitamo kumusezerera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|