Polisi y’u Rwanda na Tanzania byiteguye gukomeza ubufatanye mu guhugurana

Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania byiteguye gukomeza ubufatanye mu guhererekanya amahugurwa, nk’uko byaganiriweho na Minisitiri w’Imbere mu gihugu wa Tanzania, Shamsi Nahodha wari wasuye umukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012.

Muri icyo kiganiro IGP Gasana yatangaje ko u Rwanda rwishimira inkunga ya Tanzania ku bapolisi b’Abanyarwanda baba i Moshi, yifuza ko uwo mubano wakomeza.

Yamereye Minisitiri wa Tanzania guhugura Polisi y’iki gihugu ibijyanye na gahunda ya Polisi ikorera mu baturage, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro.

Minisitiri Nahodha uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira inama y’abaminisitiri yiga ku kibazo cy’intwaro nto (RESCA), yavuze ko yifuza ko hari abapolisi bo mu gihugu cye baza kwigiria ku Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka