Polisi y’u Rwanda irishimira uburyo ubufatanye na Polisi mpuzamahanga butanga umusaruro
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ubufatanye ifitanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol) by’umwihariko ubwo ifitanye n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya, buzatuma nta banyabyaha bongera kumenera muri ibi bihugu bahunga ibyaha bakoreye hakurya y’umupaka.
Ibi irabitangaza mu gihe kuva umwaka wa 2015 watangira bamaze kuburizamo ibikorwa bibiri by’ubujura, kimwe cy’ubujura bw’amafaranga cyakorewe muri Uganda, ikindi cy’ubujura bw’imodoka gikorerwa muri Kenya, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Celestin Twahirwa.

Agira ati “Imikoranire ya Polisi y’igihugu cyacu n’iy’ibindi bihugu byo mu karere birimo kudufasha gutahura abagizi ba nabi. Kandi icyiza kirimo ni ku mpande zose, kuko ubushize Uganda badufatiye ukekwaho icyaha cya Jenoside witwa Birindabagabo Jean Paul. Ni ukuvuga ngo umugizi wa nabi igihugu cyose yavamo cyangwa yahungiramo nta hantu ho kwihisha. Polisi zose zirakorana neza nta kibazo”.
Ibi bishimangirwa na ACP Patrick Lawot uhagarariye Polisi ya Uganda muri ambasade ya Uganda mu Rwanda, nyuma y’uko ashyikirijwe ibihumbi 519 by’amafaranya y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda Polisi y’u Rwanda yafatanye umusore w’Umurundi wayibye muri Uganda agerageza gusubira iwabo mu Burundi.

Ati “Ubu abanyabyaha ntago bazongera kwitwaza ngo yibye aha arahita yambuka umupaka. Imipaka yatumye ibihugu biba nk’igihugu kimwe. Ubu ni ubutumwa y’uko bitazongera gushoboka. Kera niko byari bimeze ariko ubu byarahindutse”.
Uyu musore Shadrak w’imyaka 27 uvuga ko yahisemo kwiba aya mafaranga kubera ko yakoreraga mu gihombo kuri Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli yakoragaho, yatawe muri yombi mu gihe gikurikiranye n’ikindi gikorwa cya Polisi y’u Rwanda yakoze cyo guta muri yombi imodoka ebyiri zibwe muri Kenya.

Izi modoka zibwe muri Kenya imwe ifatirwa mu Rwanda mu gihe indi yo yari yibwe n’umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko akaza gufatwa ayigaruye mu Rwanda.
Polisi yatanze ubutumwa ku bantu bagerageza gukora ubu bujura bwambukiranya imipaka kubireka, kuko nta nzira zigihari ahubwo bakitabira umurimo kuko ari wo wonyine wabateza imbere.
Polisi yanasubije ibitembo bifite agaciro ka miliyoni 13 sosiyete y’Abashinwa
Polisi y’igihugu kandi yanasubije ibikoresho by’ubwubatsi bigizwe n’ibitembo bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso byari byibwe tariki 20/1/2015.

Ibi byuma byari byibwe muri sosiyete ya CCECC y’Abashinwa ikorera ubwubatsi ku gisozi, aho umushoferi yacunze bagiye kuruhuka sa sita agahita atwara iyo Fuso n’amatiyo yose yari arimo ariko Polisi ikaza kuyifata n’ubwo uwo mushoferi ataraboneka.
Ricky Wang uyobora ibikorwa by’ubwubatsi muri CCECC ku Gisozi, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeza kubafasha gutahura abajura igihe cyose babiyambaje. Atangaza kandi ko Abashinwa bafitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva bahagera kubera imikoranire.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Polisi yacu komereza aho.
Komereza aho Polisi yacu.Nanjye yangarurije ibintu byanjye byari byibwe ubushyize.
Polisi yacu turayishima.Iyo uyitabaje ntizuyaza.Abajura rero nibashaka babireke.
Polisi yacu turayishima.Iyo uyitabaje ntizuyaza.Abajura rero nibashaka babireke.
polis yacu komeza imihigo maze twiyubakire igihugu kitavogerwa na buri wese , abashaka kuzana ubusambo iwacu bazajya bacakirwa hakiri kare