Polisi y’Igihugu yijeje Abanyakamonyi ko Jenoside itazongera kuba ukundi
Abapolisi basaga 40 bayobowe n’umukuru wa bo IGP Emmanuel K. Gasana, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, tariki 17/04/2013, banizeza Abanyakamonyi ko Jenoside itazongera kuba.
Nyuma yo gusura imibiri no gushyira indabo ku rwibutso, Umukuru wa Polisi y’Igihugu, , yaganirije bamwe mu Banyakamonyi baje ufatanya na Polisi kunamira abazize Jenoside, maze abatangariza ko kwibuka ari ukugira umujinya mwiza, utuma duharanira kwigira; nk’uko insanganyamatsiko ibivuga.

Akomeza avuga ko akamaro ko kwibuka ari ugutuma buri wese yibuka amateka, maze akabona imbaraga zo kuvuga ngo “ntibizongere kuba”.
Umukuru wa Polisi yashimiye ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Ibyo kandi byagarutsweho mu buhamya bw’umubyeyi Iryanyawera Laetitia warokotse Jenoside, wavuze ko nyuma y’akaga gakomeye yanyuzemo, yicirwa abe kuva ku Kamonyi kugera i Kabgayi, yarokowe n’Inkotanyi ubwo zagera i Kabgayi tariki 02/06/1994.

IGP Gasana aragaya inzego za Leta cyane cyane abari bashinzwe umutekano mu gihe cya Jenoside, batayihagaritse, ahubwo bamwe muri bo bakifatanya n’abicanyi. Uyu muyobozi yashoje ahiga mu izina ry’inzego z’abashinzwe umutekano ko “Jenoside itazongera kuba ukundi”.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yashimiye Polisi y’igihugu yasuye urwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 35 bari batuye ibyahoze ari komini Runda na Taba.

Haracyari imirimo ikenewe gukorerwa urwo rwibutso nko kwandika amateka n’amazina y’abarushyinguyemo. Polisi y’Igihugu yabasigiye amafaranga miliyoni yo gufasha mu mirimo ikorerwa Urwibutso.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|