Polisi n’igisirikare bariga uburyo bwo gucunga umutekano ku kibuga cy’indege

Abapolisi n’abasirikare bakuru 46, tariki 02/04/2012 batangiye amahugurwa y’iminsi itanu ku buryo bwo bugezweho bwo kurushaho gucunga umutekano ku kibuga cy’indege.

Aya mahugurwa abera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu aje nyuma y’ibitero bw’ubwihebe byabereye I Mombasa na Nairobi muri Kenya; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe indege za gisivile, Robert Masozera.

Masozera yagize ati “Ibi bikwiye gukangura abashinzwe umutekano mu gihugu kuko ibibaye mu bindi bihugu bishobora no kuba mu gihe gito hano”.

Aya mahugurwa agamije gufasha abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege kubona ubumenyi n’ubuhanga buzabafasha gukoresha ibikoresho bigezweho mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano ku kibuga cy’indege.

Masozera avuga ko ibitero by’iterabwoba bikeneye ubufatanye kugira ngo bikumirwe habungabungwa umutekano w’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Polisi wungirije, ACP Emmanuel Butera, yasabye abitabiriye amahugurwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye kugira ngo ubumenyi bazahakura buzabashe gusohoza inshingano zabo nk’abanyamwuga.

John Otieno Kandere, umwarimu wo mu ishuri ryigisha iby’indege muri Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko bigoye kumenya abakora ibyaha by’iterabwoba.

Yagize ati: “Biragoye gutahura abantu bashobora gukora ibyaha by’iterabwoba kuko n’abantu basanzwe kimwe n’abandi. Abitabiriye amahugurwa bazahabwa ubumenyi mu gukumira no gukora mu nkokora imigambi yahungabanya umutekano.”

Amahugurwa azibanda mu gutahura ikintu cyahungabanya umutekano (security awareness), gusaka no gukoresha video zo gucunga umutekano n’ibindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka