Polisi iremeza ko SMS zibuza kwitaba numero itangizwa na +229 ntacyo zishingiyeho
Polisi y’u Rwanda irasaba Abaturarwanda kudaha agaciro ubutumwa bugufi (SMS) buri koherezwa kuri za telefoni zigendanwa bubuza abantu kwitaba nimero ya telefoni itangizwa n’imibare +229 ngo kuko uyitabye ahita apfa.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today ko polisi ifite amakuru ko bamwe mu Baturarwanda bari koherereza bagenzi babo ubutumwa bubakura umutima, ariko polisi ikaba ibasaba kubihagarika kuko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.
ACP Badege avuga ko uretse ibihuha abantu basakaza, nta Muturarwanda uramenyekana wahamagawe na numero itangizwa na +229 ngo agire icyo aba.
Ubusanzwe nimero za telefoni zitangizwa na +229 zisanzwe zizwi ko zikomoka mu gihugu cya Benin nk’uko u Rwanda rugira +250 kandi zemewe mu ruhando mpuzamahanga nka nimero zikoreshwa ku isi na buri gihugu.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abantu banyuranye bagiye bohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendanwa bugira buti: “Hari nimero y’imibare itanu ziri guhamagara abantu zitangizwa na +229, niziguhamagara ntiwitabe, kuko uyitabye arapfa. Bivugwa ko ziri guhamagara ziturutse muri Kameruni na Benin nk’uko byatangajwe na TV5. Ejo hapfuye abantu 37 muri Nijeriya na Ghana, iyi sms uyihe n’inshuti zawe uziburire.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yagize ati “Ubwo butumwa hari abantu banyuranye babwakiriye, ariko ni ibihuha kuko nta Muturarwanda uramenyekana wayitabye. Abari gukwirakwiza ibyo bihuha barakora amakosa kandi turabahamagarira kubihagarika kuko ntaho bishingiye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aremeza ko nta mpamvu yo guhangayikishwa n’ubu butumwa kuko abahanga mu itumanaho baba bakurikirana amakuru nk’aya, igihe ngo yaba afite aho ashingiye Polisi y’igihugu yaburira abaturage.
Polisi kandi ngo iboneyeho kwihanangiriza Abaturarwanda ngo hatagira abahuza iby’ubu butumwa n’imfu zisanzwe, ngo nihagira umuntu upfa abaturage babe babyitirira ubu butumwa kandi abantu basanzwe bapfa mu gihe kinyuranye.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
mwitonde haribyonaraye numvise ko muri mahoko haruwahamagawe niyonimero none ari mubitaro ku gisenyi mumenye nibaribyo sinon avec technonology ntibyoroshye
Ndashimira Police y’igihugu. Ibi nabipinze nkibyumva, ubundi umuntu ashobora kwiyemeza gutera ubwoba abatuye isi yose kandi bigakunda! ariko twe kuba abanyabwoba bigeze aho! kdi nikigaragara kwizera mu bantu kumaze kuba guke pe!!! ni gute waba wizera Imana, ugakangwa na buriya butumwa???
Ni ukuri nanjye ndashimira Polisi yacu itureberera cyane bityo ikaturinda ibyaduhutaza. Ibyo bihuha byari bimaze kuba kimomo ku buryo hari n’ababihaga agaciro. Nanjye kuva nkibyumva narabyamaganye nemeza ko ari ibihuha bigamije kurangaza abanyarwanda no kubatesha igihe cy’ibyo bakagombye kwikorera. Ndetse nsanga ari na bumwe mu buryo bwo guca intege abantu mu kwitabira itumanaho kandi kuri twebwe abanyarwanda twari tumaze gukataza muri ryo! Ni byo rwose abanyarwanda nibahumure kuko bahumurijwe n’ababijijukiwe. Nongeye gushimira Polisi yacu kandi Umuvugizi wayo Theos Badege ni umugabo cyane nemera kuko atangira amakuru ku gihe.
Mu minsi y’imperuka ari nayo turimo biragaragara ko ari ibihe biruhije kandi bigoye kwihanganira’ 2Tim 3:1-5 Ariko haracyari byinshi bizadukura umutima niyo mpamvu dukwiye guhumurizanya.
Nakumiro. Police igize neza guhumuriza abantu kuberako benshi bari bakutste umutima. rwose harumuntu nahamagaye mugitondo kumpamvu zakazi nkoresheje numero ya fixed yanga kuyifata. icyo gihuha ndemeza ko hari byinshi cyangije mumi koranire y’ABANTU. igitangaje rero nuko abenshi cyakozeho ari babandi birirwa baririmba ngo nabemera mana batazi ko batezaga igihuha cya Satani. ninde se utazi ko azapfa igihe cye ni kigera? uzahungirahe se igihe cyawe nikigera? banyibukije mu mwaka wa 1999 urangira. abanyamerika bose kuri za ambassades zabo babategetse kugura buri kintu cyose bashobora gukenera mugihe cy’Iminsi 10 kandi ko kuri 31/12/1999 hashobora kuba imperuka.BAMAZE IMINSI bikingiranye mu mazu yabo. natwe twarindiye iyo mperuka yabo turayibura. bongeya kugaragara nyuma ya bonne annee. Murumva? burya abazungu baba badukoreraho ubushakashatsi bafite icyo bagendareye natwe tugasubiramwo nka za gasuku.kandi benshi twiyita ngo turabemera Imana.ntawutazi ko igihe ko iyo cyageze ntakigitangira.
Police ndayishimye kuba yahaye agaciro icyo gihuha ikanihutira kukinyomoza.
Bravo RNP
Turabasuhuje cyane basomyi ba kigali to day yewe iby’isi namayobera koko ese ra mbaze abo bahamagara bahindutse IMANA cyangwa icyonzi nuko ariyo ifite ububasha kw’isi no mwijuru kubemera bose mugihugu cyacu twemera Imana ese ibyo byafata kubanya rwanda koko? burya rero niba koko TV5 yarabitangaje mubikulikirane neza ababishizwe mumenye impamvu zibyo bintu ngaho rero abanyamasengesho nabo babonye ikiraka cyo kurwanya iyo myuka mibiishaka gutuma abantu bahungabanywa nibyo bihuha nshimiraabayobozi bacu ko bakurikiranira hafi ibyatuma abanya rwanda babura amahoro kubera inkuru nkizo
N’abateka mutwe bari badukuye umutima.
Nibyo rwose, ibi ni ukubeshya nta muntu wapfa yishwe na message. Gusa mwibuke ko kiriya gihugu cya Benin gifite abatekamutwe benshi barya amafaranga babeshya ko bazatanga imirage y’andi menshi. Muzabababona bohereje e-mail ngo baratanga ibihembo, imirage ku bantu bagiye gupfa badafite abana ndetse n’ibindi. Mujye mubitondera.