Polisi ihangayikishijwe n’impanuka zirushaho kwiyongera zikanangiza benshi
Polisi y’igihugu iratangaza ko ikomeje guhangayikishwa n’impanuka zirushaho kwiyongera zikangiza ubuzima bwa benshi, n’ubwo bwose iba yashyizemo imbaraga nyinshi mu kurwanya no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwitondera icyateza izo mpanuka.
Ukwezi gushize konyine kwakozwemo impanuka 600 harimo 54 zikomeye cyane, zose zangije ndetse zigatwara ubuzima bw’abatari bacye, nk’uko Umuyobozi wa Polisi ku rwego rwigihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, abitangaza mu mpungege bakomeje zikomeje kwiyongera.
Agira ati: “Utaratekeraza ibindi byaha ndenga mipaka, umutekano wo mu muhanda ni cyo kintu kimpangayikishije kugeza ubu (…) iyo ubona iterambere rigezweho mu nzego zose z’igihugu usanga bitajyanye”.

IGP Gasana watangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagizwe irebero mu bijyanye n’umutekano ariko uwo mu muhanda ukaba uri kwangiza ibyagezweho.
Bimwe mu byaha yatangaje ko ari nyirabayazana mu mutekano wo mu muhanda, ni ugukoresha umuhanda nabi, kutagira ubumenyi bw’umuhanda haba ku bagenzi cyangwa abashoferi, gusuzugura amategeko y’umuhanda na Polis nkana no gutwara umuntu yanyweye.
Abamotari nibo bashyizwe mu majwi cyane kuba nyirabayazana b’impanuka, aho moto nyinshi zikoreshwa mu byaha, zikanasuzugura abapolisi kuko ba nyirazo baba biringiye kwishyura amande aho ikiguzi kiba kiri munsi y’ibyo baba bakora binyuranyije n’amategeko.
Ikindi ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko butazihanganira, ni ugutwara abagenzi benshi kuri moto, aho batanze urugero rw’umubyeyi ugenda uhetse umwana akikiye n’undi. IGP Gasana akavuga ko ibyo ari amahano kuko iyo impanuka ibaye ihitana ubuzima bwa benshi.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imikorere ya Polisi y’igihugu muri rusange, yanagarutse ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi, nabyo bikomeje kwiyongera kandi bigenda byibasira urubyiruko rukiri mu mashuri.
Hanarebwe ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, aho no mu Rwanda hagaragara zimwe mu ngero z’abagiye bagurishwa rwihishwa bakaza kuvumburwa mu bihugu bya kure. Hanaganiriwe ku bujura buciye icyuho, kwigana ibicuruzwa n’ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga.
Itangazamakuru ryasabwe kugira uruhare mu gukorana na Polisi muri gahunda ya Community Policing, kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire umutekano ushimwa na buri wese.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|