Polisi ifite inshingano zirenze gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo–Kagame
Abapolisi barasabwa kumenya ko bafite inshingano ziremereye kandi zikomeye zirenze gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo gusa, ahubwo bikarenga bikageza no kubaka iterambere ry’igihugu.
Ibi byavuzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17/03/2014 yasozaga amahugurwa y’abapolisi 458 bari bamaze umwaka mu mahugurwa abinjiza mu cyiciro cy’aba-Ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu ndetse akabambika ipeti rya “Assistant Inspector of Police”. Aya mahugurwa yaberaga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Amaze kwakira indahiro y’aba bapolisi binjiye mu cyiciro cy’aba-Ofisiye bato, Perezida Kagame yabashimiye ko bize neza amasomo yose kandi bakaba bayarangije neza. Yongeyeho ko igishimishije cyane ari uko muri bo harimo abagore n’abakobwa biyemeje gufatanya na bagenzi babo b’abagabo; kandi avuga ko ibi bigaragaza uruhare rukomeye abagore n’abakobwa bafite mu kubaka igihugu cyabo.
Perezida Kagame yagaragaje ko abapolisi bafite inshingano zikomeye kandi ziremereye zo kumva ko bafite uruhare mu kuzamura iterambere ry’igihugu kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho umutekano usesuye mu gihugu ku buryo buri Munyarwanda wese yumva ko awufite.
Abapolisi b’igihugu cyose ngo basabwa kumva ko bagomba gukomeza kugira uruhare no kurwerekena mu bikorwa bitanga umusaruro uganisha mu mitungo y’igihugu kandi ifitiye akamaro n’akazi abaturage benshi; ndetse ibyo bikorwa bigatanga uburyo bwo kwihangira imirimo no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe, hagaragara ibyaha bikoranywe ubuhanga kandi ibyinshi bikaba ari ibyaha ndengamupaka birimo ibishingiye ku iterabwoba; bityo ngo abapolisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zikwiriye guhora ziyungura ubumenyi bwazifasha gukumira ibyo byaha kandi iteka zigahora zitera intambwe zigakumira ibyaha bitaraba.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa abapolisi n’izindi nzego ko ibi bikorwa bigomba gushingira ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izo mu gihugu ndetse n’izo hanze kandi hakabaho ubufatanye mu ihererekanyamakuru rifite ubuhanga bwihariye.
Yabasabye kandi kugira ubushishozi kuko izo nzego zitandukanye (zo hanze y’igihugu) biri ngombwa kugirana ubufatanye, ngo hari igihe zishobora kugira uruhare mu gufatanya n’abahungabanya umutekano. Ibyo ngo bigasaba abapolisi gutekereza cyane no kumva ko akazi bafite katoroshye.
Aha yatanze urugero rw’ibisasu bya grenade byagiye biterwa mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu murwa mukuru wa Kigali, bigahitana abantu naho abandi bagakomereka, maze avuga ko polisi igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyaha nk’ibyo bijye bikumirwa bitaraba.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bahungabanya umutekano w’u Rwanda bari hanze y’igihugu ndetse ngo ugasanga arabazwa ibyabo, bamwe bagahimba n’ibyo atavuze bakabisobanura uko bashatse, maze arerura avuga ko adashinzwe gushimisha abagirira nabi u Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo ndi umunyamakuru, nta n’ubwo ndi umuyobozi wa NGO (umuryango utegamiye kuri Leta). Ibyo si byo nshinzwe, nshinzwe imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ntabwo ndi umuririmbyi. Ntabwo nshinzwe gushimisha abagirira u Rwanda nabi. Uhungabanya umutekano w’u Rwanda rero arabyishyura; amaherezo arabyishyura. Dukoresha uburyo dufite, n’ubwo bwaba ari bukeya kugira ngo turinde umutekano wacu. Mbere y’uko mbazwa umutekano w’abandi, nzabanze mbazwe uw’Abanyarwanda… N’iyo nakumvikana nabi kuri icyo, ntacyo bintwaye”.
Perezida Kagame yasoje ijambo rye abwira abapapolisi ko batezweho umutekano w’Abanyarwanda kandi abasaba kuba icyizere cy’uyu mutekano Abanyarwanda babuze kuva cyera.
Abapolisi bo ku rwego rw’aba-Ofisiye bato basoje amahugurwa ni 458 barimo ab’igitsina gore 87. Aya muhugurwa yari yatangiwe n’abanyeshuri 492 ariko 34 ntibabashije kuyasoza bitewe n’impamvu zitandukanye.

Aba bapolisi bo mu rwego rw’aba-ofisiye bato 458 basoje amahugurwa ni ab’icyiciro cya gatandatu barangije amahugurwa yo ku rwego rwa “Cadet”, bakaba ari na bo ba mbere basoreje amahugurwa yo kuri uru rwego mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari kuko ibyiciro 5 bya mbere byahuguriwe mu Ishuri rya Polisi y’Igihugu riri i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Joseph Mugisha yavuze ko mu gihe cy’umwaka aba banyeshuri bari bamaze bakoze mu buryo butoroshye busaba imbaraga, ubwenge no gutekereza, kandi akizera ko ireme ry’amasomo baboneye muri aya mahugurwa rizatuma basohoza neza inshingano binjiyemo.
Mu gihe cy’umwaka bari bamaze mu mahugurwa, aba bapolisi bahuguwe ku masomo arimo ay’ubuyobozi, imirimo n’ibikorwa bya polisi, amategeko, gukora iperereza, kubungabunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, hakiyongeraho ibiganiro bitandukanye kuri gahunda z’igihugu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
polisi yacu imaze kwerekana intambwe igaragara mukurinda umutekano w’abaturage n’umutekano w’ibyabo, kandi turayibishimira nukuri, kandi natwe nkabaturage turayisezeranya ubufatanye buhamye kandi bwa buri munsi , ubundi twirindire amahoro n’umutekano tumaze kugeraho, twange kuvogerwa.
ariko yabagiriye inama kandi ndizerako batangiye akazi bazi icyo igihugu kibashakaho
umugabo mwiza ni urinda ururgo rweo naho ingabo nziza irinda igihugu cyayo kandi biragaragara ko mu Rwanda twabigezeho, nibibura biragerwaho aho bukera