Perezida wa Equatorial Guinea yamaganye abakoze Jenoside mu Rwanda
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wasuye u Rwanda kuva kuri uyu wa 14/7/2014, yavuze ko we n’igihugu cye bamagana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yijeje guharanira ko haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi, Jenoside itagomba kongera kuba.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye byo mu mugi wa Kigali birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida wa Equatorial Guinea yagize ati: “Birababaje cyane kubona abantu bica abandi bene aka kageni, tugomba guharanira ko ubwicanyi nk’ubu butagira ahandi buba, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi”.

“Mu izina ry’abaturage ba Equatorial Guinea no ku bwanjye, turamagana abagize uruhare muri Jenoside; uru rwibutso rugomba kubera buri wese isomo, ko tugomba kubana kuri iyi si mu mahoro n’ubwubahane; njye n’abaturage b’igihugu cyanjye twifatanyije namwe mu kababaro”, Perezida Nguema.
Umukuru wa Equatorial Guinea yakomereje uruzinduko rwe aharimo kubakwa inganda i Nyandungu muri Special Economic Zone. Biteganijwe ko agirana ikiganiro kirambuye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 15/7/2014, akaba aribwo azatangaza imyanzuro y’ibyavuye mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Perezida Obiang Nguema yagiye ku butegetsi bwa Guinea Equatorial mu mwaka wa 1979 asimbuye uwitwaga Francisco Macías Nguema. Iki gihugu kiri muri Afurika y’uburengerazuba bwo hagati, cyazamutse cyane mu bukungu kuva mu mwaka wa 1990, bitewe n’uko Obiang Nguema yatangiye kukibyaza umusaruro wa peterori.




Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twese abanyarwanda, duharanire ko biriya bitazongera! Ntidushaka kuzasubira mu icuraburindi nk’iryo twarimo 1994!
Natwe Abanyarwanda Abakoze Jonosede Tubamaganiye Kure I Byatugize Ipfubyi Ntibizonjye Gusa Imana Izababaze Icyo Babikoreye Nicyo Bungutse.