Perezida wa Congo-Brazzaville yageze mu Rwanda
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Congo Brazzaville, Denis Sassou N’guesso, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere aho yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame.
Perezida Kagame yamwakiriye mu masaha y’umugoroba ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi agamije guteza imbere imishinga y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rw’iminsi 3 agirira mu Rwanda, perezida wa Congo Brazaville azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, azasura kandi urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Abakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko nuko rwose urwanda ruragendwa murisanga bashyitsi bahire. muri bwigire byinshi iwacu ndabyizeye.