Perezida Ondimba aratangaza ko agenzwa n’bibazo by’ingenzi ibihugu byombi bihuriyeho

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012, arahamya ko rutagamije guhindura ururimi rwIigifaransa bagana ku cyongereza, nk’uko itangazamakuru ryari rimaze igihe ribivuga.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Gabon, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Ondimba, bemeza ko baganiriye ku bibazo by’iterambere ry’ibihugu byombi, ndetse n’iby’umugabane w’Afurika muri rusange, mu biganiro byabahuje kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012.

Ali Bongo yavuze ko atakwirengagiza ko igihugu cye cyakoresheje Igifaransa igihe kirekire ku buryo bitaba ikibazo, akavuga ko hari ibindi bihangayikishine baganiriyeho kuruta uko bakwibanda ku rurimi.

Abitabiriye inama hagati y'ibihugu byombi.
Abitabiriye inama hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: ”Mbere ya byose Gabon ni iguhugu cyigenga, kandi jye nize mu gifaransa! Icyakora ntunguwe cyane n’ako gasuzuguro! Hari ibibazo bikomeye cyane cyane twaganiriyeho; ku buryo kubyitiranya n’icyongereza ari nk’inkubi y’umuyaga mu kirahure cy’amazi!”.

Perezida Ondimba yatangaje ko Abakuru b’ibihugu byombi bashyigikiye ubutwererane hagati y’ibihugu bikennye( Coperation Sud-Sud), aho u Rwanda na Gabon byemeranyijwe guteza imbere ishoramari.

Ku rundi ruhande Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimangiye ko mugenzi we w’igihugu cya Gabon adashobora gukora urugendo nk’urwo yakoze aje kuganira nawe ku “ngingo yoroheje nk’icyongereza”.

Ati:”Hari ibibazo bikomeye cyane twaganiriyeho, bijyanye n’ubukene. Muzi ko indege zacu zatangiye kugirira ingendo zirenga eshatu buri cyumweru muri Gabon. Zizatwara ubusa se? Turifuza kubona abikorera bagira uruhare rugaragara”.

Inama yamaze amasaha atari macye mu biro bya Perezida Kagame, yitabiriwe n’Abaministiri barimo uw’ubucuruzi Francois Kanimba , uw’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, n’ufite ibidukikije mu nshingano, Stanislas Kamanzi n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Faustin Mbundu.

Ubufatanye mu iterambere by’u Rwanda na Gabon, bwatangiye kubaho mu 1976, bwaragiye buganirwaho mu 1984, 1986 na 1989, mu mijyi ya Kigali na Libreville muri Gabon, nk’uko Perezidansi y’u Rwanda ibivuga.

Gabon iri mu gice cy’uburengerazuba bwa Afurika, ikubye u Rwanda inshuro zirenga 10, ariko ikagira abaturage babarirwa muri miliyoni imwe. Ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi urimo na Peterori.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka