Perezida Kagame yongeye kugezwaho ikibazo cy’abimuwe muri Gishwati
Abaturage bimuwe muri Gishwati ubutaka bwabo bugakoreshwa mu gutunganya ishyamba rya Gishwati bongeye kusaba Perezida Kagame kubafasha bakabona ingurane z’imitungo yabo.
Sempabuka Jean Damascene utuye mu Murenge wa Kanzenze wahoze atuye Gishwati yagaraje ko kuva bakwimurwa Gishwati batarishyurwa amafaranga y’ubutaka bwabo basize Gishwati.

Perezida Kagame avugana na Minisitiri ushinzwe umutungo kamere Dr Vincent Biruta yatangaje ko ingurane y’abaturage bimuwe Gishwati yari miliyari 1,8Frw kandi amaze kwishyurwa abaturage ari miliyari imwe na miliyoni 200Frw.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko imbogamizi zatumye amafaranga aratangiwe igihe ari abaturage bandikishije konti bafite mu ma banki nabi, abandi nimero z’irangamuntu ntizihuye naho abandi babarirwa muri 700 ntibashoboye gusinya ku mpapuro zemeza imitungo yabo bari bafite Gishwati.
Ikibazo cy’imitungo yabimuwe Gishwati cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga abaturage ba Nyabihu asaba ko gikemurwa.
Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi b’intara y’Uburengerazuba gukurikirana ibibazo by’abaturage batarishyurwa bimuwe Gishwati.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abo baturage nibishurwe imitungo yabo maze 👨nabo biteze imbere