Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora RPF-Inkotanyi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari usanzwe ari perezida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi yaraye yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uwo muryango mu myaka ine iri imbere nk’uko byavuye mu matora yabaye ku cyumweru tariki 15/12/2013, aho yatowe n’abantu 1948 muri 1957 batoye; akaba yatsinze Sheikh Abdul Karim Harelimana bahataniraga uwo mwanya.

Muri aya matora ndetse ubuyobozi bukuru bw’umuryango RPF-Inkotanyi ntibwahindutse kuko abari basanzwe bayobora icyo bita biro politiki bose bongeye kugirirwa icyizere, maze Christophe Bazivamo wari usanzwe ari visi perezida na Ngarambe Francois wari umunyamabanga mukuru nabo bakongera gutorwa bakaguma ku buyobozi bwa RPF-Inkotanyi, kuri iyo myanya.

Abanyamuryango bakomereje icyizere bureau politiki yari isanzweho.
Abanyamuryango bakomereje icyizere bureau politiki yari isanzweho.

Muri aya matora kandi hatowe n’abakomiseri 17, barimo batanu b’urubyiruko, bagiye bashingwa imirimo inyuranye muri FPR-Inkotanyi.
Abakomiseri batowe ni Dr Pierre Damien Habumuremyi usanzwe ari ministiri w’intebe, Senateri Tito Rutaremara, James Musoni, Dr Joseph Karemera, Marie Claire Mukasine, Speciose Mukandutiye, Shehe Abdul Karim Harelimana, Robert Bayingana, Wellars Gasamagera, Amb. Valentine Rugwabiza, Monique Mukaruliza na Esperence Mwiza.

Mu rubyiruko hatowe Mukobwa Justine, Wamala Wilson, Uwamariya Francine, Nteziryayo Aloys, na Dr Utumatwishima Abdalah.

Inama nkuru y’umuryango RPF-Inkotanyi kandi yagombaga gutora abakomiseri mu nzego zihariye, arizo komite ngengamyitwarire igomba kuba igizwe n’abantu barindwi, na komite ngenzuzi y’abantu batanu.
Ubwo abayoboke ba FPR-Inkotanyi bari mu nama nkuru yatoye aba ariko abayobozi bakuru b’umuryango bifuje ko aba bakomiseri bazashingwa izi komite ngo bazatorwa na biro nyobozi.

Umuyobozi watowe wa FPR yabasabye gukora neza bakorera inyungu rusange z'igihugu
Umuyobozi watowe wa FPR yabasabye gukora neza bakorera inyungu rusange z’igihugu

Mu ijambo yavugiye muri iyo mihango, perezida w’umuryango RPF-Inkotanyi usanzwe ari n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yatanze inama yo kudacika intege mu gihe umuntu azi ko arimo guharanira ibyagirira akamaro Abanyarwanda muri rusange no kwirinda kwikunda.

Yibukije abanyamuryango ba FPR ko aho kwita ku nyungu za buri muntu ku giti cye, ahubwo ngo bagomba kureba inyungu rusange.
Yanenze ko abenshi mu bagombaga kwiyamamariza kuyobora muri komite ngengamyitwarire, “batinye iyo myanya kubera ko biyiziho imyitwarire mibi no gukunda imyanya yoroshye, hanyuma bagatangira kwivuga ibigwi”.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Aho kugira ngo wivuge ibigwi, waretse abandi bakabikuvugaho?” akomeza agira ati “Impamvu batabona ibigwi bakuvugaho kugeza ubwo wowe ubwawe ushaka kubyivugira, ni uko biba ari ntabyo. Nta bigwi biba bihari.”

Abanyamuryango ba FPR batoye mu ibanga, buri wese agatora uwo ashaka.
Abanyamuryango ba FPR batoye mu ibanga, buri wese agatora uwo ashaka.

Umukuru w’Igihugu yashimye uruhare rwa buri wese mu gukora inshingano ashinzwe zo kurinda igihugu no kugaragaza uruhare mu byo akora, aho ngo “abanzi babuze aho bamenera cyane cyane guhera mu mwaka ushize wa 2012, kubera ubufatanye bw’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ubwabo, n’ubufatanye n’imikoranire n’indi mitwe ya politiki.

Inama nkuru ya 12 y’umuryango RPF-Inkotanyi yateranye kuri iki cyumweru, yitabiriwe n’umuyobozi wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo uri mu ishyaka PSD, Umukuru w’Umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille, ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya politiki. Bakaba bijeje ko bakomeje gukorana bya hafi na RPF Inkotanyi.

Muri iyi nama nkuru ya FPR kandi abakuriye amashyaka ya PSP na PS-Imberakuri basabiyemo ko nabo ngo bahabwa imyanya mu buyobozi bwa leta. Abo ni madamu Kanyange Phoebe uyobora PSP na Mukabunani Christine uyobora ishyaka PS-Imberakuri.

N'abahagarariye indi mitwe ya politiki bahawe umwanya mu nama nkuru ya FPR
N’abahagarariye indi mitwe ya politiki bahawe umwanya mu nama nkuru ya FPR

Abayobozi b’andi mashyaka ya politiki akorera mu Rwanda bari bitabiriye iyo nama nkuru ya FPR. Abagaragayemo ni Dr Vincent Biruta wari uhagarariye PSD, PL ihagararirwa na minisitiri Mitali Protais, UDPR na Gonzague Rwigema, PDI na Sheikh Musa Fazil Harelimana, PDC na Agnes Mukabaranga, PPC na Dr Alivera Mukabaramba, PSR na Rucibigango Jean Baptiste, PSP na Kanyange naho PS-Imberakuri ikaba yari ihagarariwe na Mukabunani Christine.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

uyu mugabo aho amaze kugeza u Rwanda ntawabura kongera kumutora kuko ibikorwa birivugira, nakomereze ahoooooo!!!!!!!!!!!!

bishingwe yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

uyu mugabo aho amaze kugeza u Rwanda ntawabura kongera kumutora kuko ibikorwa birivugira, nakomereze ahoooooo!!!!!!!!!!!!

bishingwe yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

FPR OYEEE .TWESE TURAGUSHYIGIKIYE KANDI TURAGUKUNDA CYANE,INTSINZI NI IYACU IGIHE CYOSE.
UBUMWE,DEMUKARASI,AMAJYAMBERE.

Kigali yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ndiyo Afande, amatunda barayabonye sinakubwira umurengwe wabo ugiye kuzarikora mugihe abandi bakubitira abana kulyama kandi musituni twali Moja.Ubupfura babumize bunguli kandi bulya ngo buba munda!!! Kwendeleya Sir!!!!!!!!!

sinarinzi yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

twishimiye ko nyakubahwa perezida paul kagame yongeye gutorerwa indi manda dukeneye ko akomereza aho

mazina yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka