Perezida Kagame yitabiriye misa yo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, yitabiriye igitambo cya Misa cyo gushimira Imana iherutse guha u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka, ari we Karidinali Antoine Kambanda.
Igitambo cya misa cyo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinari cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kugaragaza ko yishimiye iyi ntera Antoine Kambanda yazamuweho, abinyujije mu butumwa yanditse yifuriza ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.
Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.
Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.
Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.
Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati "Ibi byose ni ibyo kwishimirwa".
Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.
Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika tariki ya 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.
Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.
Inkuru bijyanye:
Kugira Karidinali mu gihe gito bivuze ko icyiza kitagendera ku myaka - Perezida Kagame
Kureba andi mafoto menshi y’uyu muhango, kanda HANO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuva na kera politike n’amadini birajyana.Gusa niba nibuka neza,Yesu yabujije abakristu kwivanga mu byisi.Niyo mpamvu abayoboke be nta na rimwe batumiye abategetsi nka Herodi na Pilato mu birori.Byari bitandukanye cyane.Nibyo Yezu yashakaga kuvuga igihe yavugaga ngo iby’Imana mubiye Imana,ibya Kayizari mubihe Kayizari.Kwivanga kw’amadini bituma ata umurongo Yezu yahaye abakristu nyabo.
Ubwo wenda noneho yangirwa Padiri irongera ivuge ko atariwe!aliko ababyemera bo bafite ubwenge bungana bute!ni nkubwire *
Kuberai iki ujya kumva ibyo avuga se uwo mu padiri!! ufite doutes?