Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Kambanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Antoine Kambanda, uherutse kuzamurwa mu ntera na Papa Francisco, akava ku kuba Musenyeri akagirwa Karidinali.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati "ibi byose ni ibyo kwishimirwa".

Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.

Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, bikaba biteganyijwe ko ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

Inkuru bijyanye:

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-antoine-kambanda-yagizwe-karidinali

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane ko twabonye Cardinal.Ariko tuge tuvugisha ukuri.Ntabwo ari Imana yamushyizeho,ahubwo ni Paapa.Kandi Paapa ni umuntu nk’abandi,nawe washyizweho n’abantu.Kuraho bya bindi bavuga ngo ni Nyirubutungane kandi ngo ntiyibeshya.Ibyo ni ibintu ubwe akwiriye kwanga ko bamwita,niba koko ari umukristu nyakuri.Atari ibyo,byaba ari icyaha cyo KWIBONA cyazamubuza paradizo.Hanyuma akirinda kwiha kugira abantu abatagatifu.Kuko nawe ubwe atari umutagatifu.Imana yonyine niyo yagira umuntu umutagatifu.

rutabana yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

@ Rutabana,menya ko nta dini itiyemera.Uko gatolika ifata Paapa ngo ntajya yibeshya,ntaho bitaniye na Islam ivuga ko Muhamad atinyitse ku buryo kumushushanya ari icyaha kicisha umuntu.Aho kwiga neza bible ngo bamanye Imana nyakuri,usanga abayoboke b’amadini basa n’aho basenga umukuru w’idini.

kirenga yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka