Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida wa Tanzania
Perezida Kagame yageze muri Tanzania aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya uherutse gutorwa muri iki gihugu, John Pombe Magufuli.
Ku isaha ya saa tatu z’igitondo kuri uyu wa kane tariki 5 Ugushyingo 2015, nibwo yari ageze muri iki gihugu agiye gushyigikira mugenzi we watorewe kuyobora iki gihugu k’igituranyi kinahuriye n’u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Kagame yari yifatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye muri Afurika nka Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyata wa Kenya.
Perezida Magufuli uturuka mu ishyaka rya CCM, yatorewe kuri uyu mwanya tariki 29 Ukwakira 2015, nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi 58.46%.

Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu kwezi kwa Gatatu, aho yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu yigaga ku muhora wa ruguru no kwiga ku y’indi mishinga yo guteza imbere ubucuruzi muri aka karere.
Muri iyo mishinga harimo iyo koroherereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar-es-Salam biza Kigali.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulation Dr John Pombe Magufuli for success in charge of President of Republic TANZANIA,I wish you to do as well!
Tumwifulize guturana n’abo bahana imbibi, gushyira ikirenge cye mu cya mzee Nyerere, kumenya ko umunyafrika agomba kurwanira Afrika aho atuye n’abo baturanye. Nitugira imana bene wacu bazasubizwa ibyabo.
Lalie Lapleni
Akarere Ka Eac Dukeneye Umuyobozi Uhuza Abanya Tanzaniya Nabo Mubindi Bihugu By’akarere Utameze Nka Gikwete.Kandi Ndizera Ndashidikanya Ko Magufuri Azabigeraho!
eh eh ko arahiye vuba
umuturanyi burya arakomeye iyo agutumiye ugomba kwitabira ubutumire