Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR iziga ku mutekano n’iterambere by’akarere
Perezida Kagame yageze muri Angola kuri uyu wa 14/1/2014 aho yitabiriye inama ya 5 y’umuryango wa ICGLR izibanda ku mutekano n’amahoro mu karere hamwe n’ibikorwa by’iterambere; nkuko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Iyi nama y’abayobozi b’ibihugu izaba tariki 15/01/2014 ije ikurikira indi nama yahuje inzego z’umutekano taliki 10-11/01/2014 ikaba yarize ku buryo akarere kakongera kugira amahoro arambye nyuma y’intambara zica ibintu muri Sudani y’amajyepfo, hamwe na Central Africa Republic.

Taliki 12 na 13 Mutarama, habaye indi nama yo gutegura inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga iteganyijwe kuri uyu wa kabili, yitabiriwe n’ibihugu bigize ICGLR aribyo Angola, Burundi, (Central Africa Republic), Congo, DRC (Democratic Republic of Congo), Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani, Sudani y’amajyepfo, Tanzania na Zambia.
Nubwo ibi bihugu byose bivuga ko bihangayikishijwe n’umutekano ukomeje guhungabana muri bimwe mu bihugu bigize ICGLR nka Sudani y’amajyepfo na Centre Afurika ibi bihugu binengwa kuba ntacyo bikora ngo intambara zabaye akarande muri afurika yo hagati zirangire.

Mu nama ya 5 y’umuryango mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) igihugu cya Angola kizafata intebe yo kuyobora uyu muryango, ndetse muri iyi nama hazibandwa ku bibazo by’umutekano mucye mu bihugu nka Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Centre Afurika hamwe na Sudani y’amajyepfo.
Uretse kuba Perezida Kagame agiye mu gihugu cya Angola yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR, ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasuraga iki gihugu abaturage n’abayobozi bacyo bari bamusabye ko Perezida yabasura.


Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Urazi Perezida wa Angola we baraziranye yemwe barubahana
ariko Zuma yarumiwe urabonase ko yaje kwitegereza
muzehe.
Ariko uriya ntabwo ari Jacob Zuma uri kumwe na Muzehe.Yaba yagezeyo ate?
dufite umuyobozi ucyeye kandi usobanutse mu bikorwa, ku mubiri no mu ntero . murabaona ukuntu aberewe mu bandi ra!!!
kubera intambwe u Rwanda rumaze kugeraho umuyobozi wacu iyo agenda usanga akandagira agahamya
Aba bagabo bazave hariya bvafashe icyemezo gifatika kandi gikuraho izo nkunga z’imitekano dukangishwa n’abo jye nita ko bawuhungabanya ahubwo!! ntacyo bakora mbona gikanganye habe namba!!
Nahoze numva mu kanya Francois Hollande yivuga ngo bafite ingabo muri Sfrica ararondora..ngo zakoze akazi gakomeye!! ariko agezeho avuga ko izo ngabo zivanze n’abany’africa kandi baruta umubare wabo!! kubera iki n;aho abo ba faransa abanyafurika batahaba! maze bakareka kubiducyurira!!? ni ibyo kwigwaho!!
Iyi nama iziye igihe kabisa!! kandi ni ukuri twitegereza amahanga ndavuga abera kuzadukemurira ibibazo!! ariko se twebwe ntitubishoboye!!