Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu bwa Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze Abuja muri Nigeria aho agiye kwitabira Inama ngaruka mwaka ya 24 yiga ku bukungu bwa Afurika yateguwe n’umuryango World Economic Forum.

Ku ruhande rw’u Rwanda, biteganyijwe iyi nama izaba ari umwanya wo kumurika ibikorwa by’u Rwanda nka bumwe mu buryo bwo kureshya abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Iyi nama ngaruka mwaka y’iminsi itatu, iratangira uyu munsi taliki 7-9/5/2014. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu, abo mu nzego za Leta n’abashoramari, aho abantu barenga 1000 bateraniye mu murwa mukuru w’igihugu cya Nigeria.

Perezida Kagame atanga ikiganiro mu nama ku bukungu bwa Afurika.
Perezida Kagame atanga ikiganiro mu nama ku bukungu bwa Afurika.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyetta, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya; Perezida wa Ghana John Dramani Mahama; Thomas Yayi Boni wa Benin, Macky Sall wa Senegal,Faure Gnassingbé wa Togo ndetse na Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa, Li Keqiang.

Elsie Kanza, umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri World Economic Forum, yatangaje ko iterambere rya Afurika kugirango rikomeze kugerwaho ngo bikwiye gushingira ku bushobozi bw’abayobozi bakuru mu guhindura ubukungu bw’umugabane na sosiyete muri rusange.

Yagize ati: “Kuba twahurije hamwe abayobozi bo mu rwego rwa politiki, ubucuruzi na sosiyete sivire, dufite ikizere ko iyi nama izatanga ubwisanzure mu gushyira mu bikorwa imyanzuro, gufata ibyemezo no guhanga udushya tugamije gutegura ejo heza habereye Abanyafurika.”

Perezida Kagame hamwe n'abandi batanze ibiganiro mu nama ku bukungu bwa Afurika.
Perezida Kagame hamwe n’abandi batanze ibiganiro mu nama ku bukungu bwa Afurika.

Abitabiriye iyi nama biteganyijwe ko bazaganira ku kurwanya ubukene, guteza imbere imikoranire mu ishoramari, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no kurebera hamwe imbogamizi zidindiza iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku bwisanzure mu ngendo z’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika, atange ikiganiro mu itsinda ku bukungu bw’Afurika azanaganirize agatsinda ka ‘Young Global Shapers Forum.”

Abayobozi batandukanye kandi biteganyijwe ko bazagirana ama nama yandi atandukanye.

Inama ku bukungu bwa Afurika yitabiriwe n'impuguke zitandukanye.
Inama ku bukungu bwa Afurika yitabiriwe n’impuguke zitandukanye.

Muri iyi nama, Perezida Kagame aherekejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo n’umuyobozi wungirije mu kigo k’igihugu cy’iterambere RDB, Claire Akamanzi.

Iyi nama ya 24 ku bukungu bwa Afurika ifite insanganyamatsiko igira iti: “Delivering Africa’s Promise. Forge Inclusive Growth, Create Jobs”, ugenekereje bishatse kuvuga: “Gukora icyo Afurika ikeneye, kongera ubukungu rusange duhanga imirimo.”

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka