Perezida Kagame yitabiriye inama ku kuboneza urubyaro mu Bwongereza
Perezida Paul Kagame ari mu bitabiriye inama yari igamije kuganira uburyo abagore n’abakobwa miliyoni 120 bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bagerwaho na gahunda zo kuboneza urubyaro.
Muri iyi nama yabaye tariki 11/07/2012 mu Bwongereza, u Rwanda rwashimiwe intambwe rugezeho mu kuboneza urubyaro aho rwavuye kuri 1% muri 2001 rukaba rugeze kuri 40% muri uyu mwaka wa 2012. U Rwanda rwiyemeje kugera kuri 70% mu kuboneza urubyaro muri 2015.
Abagore miliyoni 200 bo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere badashaka kubyara bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Gahunda zo kuboneza urubyaro zizagabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Iyi gahunda kandi izafasha ibihugu byinshi kugera ku ntego ya kane n’iya gatanu mu ntego z’ikinyagigumbi (MDGs).
Hacyenewe ubufatanye muri gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imiryango ishobore kuzagira ubushobozi bwo kwigezaho ibyo icyeneye; nk’uko Perezida Kagame yabitangarije abitabiriye iyo nama.

Iyo nama yateguwe na Leta y’u Bwongereza ku bufatanye n’umuryango Melinda & Gates Foundation yitabiriwe na Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida Jakaya Kikwete uyobora Tanzaniya hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayobozi ba Gates & Milinda Foundation.
Mu ruzinduko Perezida Kagame akorera mu Bwongereza biteganyijwe ko azatanga ikiganiro muri kaminuza zikomeye ku isi kandi zimaze imyaka myinshi nka Oxford University.
Perezida Kagame azaganira ku kongera ibiribwa ku isi n’imirire myiza, cyane ko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza ubushacye muri iyo gahunda hakoreshejwe uburyo butandukanye nk’uturima tw’igikoni na gahunda ya Girinka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|