Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya ICGLR muri Angola
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, hamwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bitabiriye inama y’iminsi ibiri idasanzwe ibera i Luanda muri Angola.
Ba Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Kabila wa Congo Kinshasa, Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazaville ku mugoroba wa taliki 24/3/2014 bari bageze muri Luanda ku butumire bw’umuyobozi mushya wa ICGLR ariwe Perezida wa Angola, José Eduardo dos Santos.

Biteganyijwe ko n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR birimo Kenya, Tanzania na Uganda bitabira iyi nama idasanzwe kugira ngo baganire ku bufatanye n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Abaperezida bari mu nama muri Angola kandi ngo bazitabira igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Dr. António Agostinho Neto waharaniye ubwigenge bw’Angalo ndetse akaba na Perezida wa mbere w’icyo gihugu mu mwaka wa 1975; nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Angola.

Inama y’abayobozi ba ICGLR iheruka na yo yabereye mu gihugu cy’Angola aho baganiranaga ku bufatanye n’umutekano, ibibazo byari byibanzweho bikaba birimo ikibazo cya Centre Afurika hamwe na Sudani y’amajyepfo hiyongeraho n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo ibibazo byose bitabonewe igisubizo, nyuma y’inama iheruka bigaragara ko hari icyakozwe nko mu burasirazuba bwa Congo igikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaza intwaro kirakomeje kuko nyuma ya M23, ADF yashoboye kurwanywa, hakaba hasigaye inyeshyamba za FDLR.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umubyeyi mwiza nuwumenya kunyaruka akajya akajya gushakira abana ikizabatunga muminsi irimbere , ari nako abaremera inzira nziza kandi ngari, nicyo izi ngenda za president wacu zigamij, kandi iyi yo numwihariko kuko iri kwiga kumutekano by’umwihariko waka karere, ariko ntakizajya gishimisha umunyarwanda , aho uzajya ugera kwisi hose wavuga ko uri umunyarwanda hose ukabona abantu bramwenyuye, kuberako president Kagame yaduciriye inzira nziza kandi ngari
umutekano niwo shingiro rya byose kandi mu Rwanda turajwe ishinga no kuwuzahura