Perezida Kagame yitabiriye gusinya masezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiye i Addis Ababa muri Ethiopia kuri icyi cyumweru tariki 24/02/2013 aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage.
Amasezerano yashyizweho umukono na Mr. Edward Ssekandi Vice perezida wa Uganda, Mr. Salvakiir Mayardit Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Mr. Jacob Zuma Perezida w’Afurika y’Epfo, Mr. Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Tanzania, Mr. Denis Sassou N’guesso Perezida wa Congo Brazaville, Perezida Paul Kagame hamwe na PEREZIDA Joseph Kabila Kabange wa Congo.
Abandi bayasinye ni Wynter Kabimba Minisitiri w’ubutabera wa Zambia; Mr. Laurent Kavakure Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Mr. Parfait Anicet Mbayuwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique, Mr. Manuel Domingos Vicente Vice perezida wa Angola.

Aya masezerano akaba arebana no gushyiraho ingabo zidafite aho zibonngamiye zihangana n’imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Izo ngabo zizatangwa n’ibihugu bihuriye mu kanama mpuzamahanga k’ibiyaga bigari (ICGLR) hamwe n’umuryango w’iterambere rya Afurika y’amajyepfo SADC.
Amasezerano kandi asaba ko Leta ya Congo kongerera ubushobozi ingabo zayo. Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko akazi kagiye gukorwa kazahoza amarira Abanyecongo babangamiwe n’intambara, amasezerano y’amahoro n’umutekano n’ubufatanye mu kugarura amahoro muri Congo akaba yasinywe saa 11h 30.

BitegAnyijwe KO Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon, azashyiraho intumwa yihariye ishinzwe kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, abahabwa amahirwe bakabamo Nicolas Sarkozy, Tony Blair cyangwa Jean Ping.
Nyumo yo kwemera ko imipaka y’igihugu cya Congo icunga n’indege zidatwarwa n’abantu (drones), hakaba ingabo zigera ku bihumbi 17 by’ingabo zishinzwe gucunga amahoro muri Congo, umuryango w’abibumbye urashaka ko hoherezwa izindi ngabo 2500 zihangana n’imitwe yitwaza intwaro, ingabo zizatangwa n’ibihugu biri muri ICGLR na SADC.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|